Kamonyi: Meya yavuze ku mirenge ikize ikaba iya nyuma muri Mituweli

Mu nama Mpuzabikorwa yabaye kuri uyu wa 30 Kanama 2019, nyuma y’uko bigaragaye ko hari abayobozi bakiri inyuma muri Mituweli kugera aho bamwe bari munsi ya 60%, abandi bari hejuru ya 80%, Mayor Kayitesi yatangaje ko hakenewe ubufatanye bw’abayobozi, abaturage n’izindi nzego. Yavuze ku Mirenge nka Runda na Rugalika yitwa ko ikize ariko ikaba ariyo iri inyuma muri Mituweli.

Ubwo yavugaga ku mirenge ya Runda na Rugarika igaragara nk’ikize ugereranije n’indi Mirenge ariko kandi ikaba ari nayo iza inyuma, yagize ati“ Umurenge wa Runda na Rugalika igaragara nk’iri inyuma niyo Mirenge ikize dufite mu Karere, rero ni ukongera imbaraga ariko n’abaturage bakagira ubushake kuko abayobozi ntabwo aribo bakora Mituweli bonyine, ahubwo abaturage bayo nabo ni ugukomeza gushyiramo ikibatsi no kubaganiriza tukababa hafi bagatanga Mituweli”.

Mayor Kayitesi, avuga ko umuyobozi wese agomba guhuza inzego zose kugira ngo zibashe kuzamukira hamwe muri iki gikorwa cya Mituweli. Avuga kandi ko nta mirenge ikwiye kuba iri hejuru cyane ngo indi ibinanirwe.

Akomeza avuga ko abantu bose bagomba guhagurukira rimwe kugera kuri ba Mutwarasibo. Ati“ Turashaka ko imirenge yose, abantu bose guturuka ku bafatanyabikorwa, abayobozi mu nzego zose kugeza kuri ba Mutwarasibo, bose bahagurukira hamwe kandi bakumva ikibazo kimwe hadakora bamwe ngo abandi basigare batari mu nshingano zabo neza.

Abayobozi b’Imirenge barimo bahamya ko bagiye kurangiza ibibazo bibangamiye abaturage by’umwihariko Mituweli n’amacumbi n’ibindi.

Mu mirenge 12 igize akarere ka Kamonyi, muri gahunda yo kwishyura Mituweli, Umurenge wa Rukoma niwo uza ku isonga aho ukurikirwa na Mugina, mu gihe imirenge iheruka indi ari uwa Runda na Rugarika.

Muri iyi nama Mpuzabikorwa, abakoze neza muri Mituweli bashyizwe imbere barashimirwa mu gihe abari inyuma nabo babigayiwe imbere y’imbaga y’abayobozi batandukanye barimo na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo CG Emmanuel K. Gasana.

Ngiyo Imidugudu iri inyuma bikabije muri Mituweli ugereranije n’indi. Gusa hari Umudugudu wa Ruramba ho mu Murenge wa Rugalika wamaze kuzuza 100% muri Mituweli.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →