Kamonyi/Rukoma: Umwiherero udasanzwe ku bibazo bibangamiye imibereho y’abaturage

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma guhera kuri Mutwarasibo, inzego zose z’ubuyobozi zikorera muri uyu murenge kimwe n’abafatanyabikorwa bawo, kuri uyu wa 01 Nzeli 2019 bakoze umwiherero w’umunsi umwe ugamije kwigira hamwe uko bafatanya mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuturage.

Atangiza uyu mwiherero ku mugaragaro, Kayitesi Alice umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yashimye iki gitekerezo kigamije guhuza inzego zose zikorera muri uyu Murenge bagamije gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bibangamiye umuturage.

Meya Kayitesi, ashima uburyo aba bayobozi bashyize hamwe mu kwicarira ibibazo by’abaturage bahereye mu kubisesengura bagamije kureba aho bakwiye gushyira imbaraga.

Ati “ Ni igikorwa cyiza kandi twashimye nk’ubuyobozi, kubera ko bafashe umwanya uhagije wo kwiga no gusesengura ku bibazo byabo ndetse bakanabishakira ibisubizo. Ni urugero rwiza dushishikariza indi Mirenge kubyigana”.

Akomeza avuga ko ugushyira hamwe kw’abayobozi mu gushaka ibisubizo by’ibibangamiye umuturage bigomba kujyana no kwigisha uyu muturage no kumushakira umukurikirana umunsi ku munsi hagamijwe ku mufasha guhindura imyumvire no kumenya neza ko ibyo yigishijwe abishyira mu bikorwa uko bikwiye.

Avuga kandi ko kugira ngo ibyubakwa birambe, bisaba ko yaba umuyobozi ndetse n’umuturage bose bajyana muri urwo rugendo, umuturage akagira uruhare rugaragara mu bimukorerwa bityo akabiha agaciro kuko azi akamaro bimufitiye nk’uwabigizemo uruhare.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma avuga ko bateguye uyu mwiherero nyuma yo kubona ko nubwo hari ibikorwa bitandukanye bagezeho mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuturage, ngo hakiri ahandi bataragera bakeneye gushyira imbaraga bafatanije.

Gitifu Nkurunziza.

 

Ati “ Umurenge wacu wa Rukoma hari ibyo washoboye gukora kandi ku rugero rushimishije nubwo bitaranoga neza. Natanga urugero rwa Mituweli, Kubakira abatishoboye, Gutunganya no kwitabira igihembwe cy’ihinga hose nitwe turi imbere, ariko twareba tugasanga hari ahandi tugifite ibibazo bitarakemuka, ugasanga imbaraga zirahari ahubwo ubuhuzabikorwa no guhuza imbaraga nibyo birimo icyo nakwita nk’icyuho”.

Akomeza ati“ Twiyemeje rero kuvuga ngo reka tuzahure twicare turebe icyo tudakora neza cyane cyane mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Hari kandi kureba ngo ibyo dusabwa twabikora dute, mu gihe kingana iki kandi ni bande twafatanya”.

Muri uyu mwiherero, bagize umwanya w’ibiganiro bitandukanye ku miyoborere n’iterambere n’ibindi, bajya mu matsinda ashingiye kuri buri Kagari basesengura ikibazo kukindi n’uburyo cyakemuka n’ibisubizo bikwiye.

Gitifu Nkurunziza, avuga kandi ko uyu ari umwanya mwiza wo kwicara nk’abo ibibazo by’umuturage bireba bagasasa inzobe nta kuryaryana bagahaguruka bafite icyerekezo kimwe. Ni umwiherero wahawe insanganyamatsiko igira iti ” UMUYOBOZI MWIZA UMUSINGI W’IMPINDUKA N’ITERAMBERE RY’ABO AYOBORA”.

Gitifu Nkurunzi, avuga ko iyo umuturage afite imyumvire iri hasi ikibazo kiba kiri ku muyobozi wahawe inshingano zo kumufasha guhindura iyo myumvire ndetse akaba abihemberwa. Avuga ko yaba we ndetse n’abo bayoborana ndetse n’abafatanyabikorwa bafite inshingano yo gufasha umuturage no kumugeza ku rwego rw’imyumvire ijyanye n’icyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu.

Kuba uyu munsi Umurenge wa Rukoma ariwo uza imbere mu bikorwa bigamije guhindura imibereho y’umuturage, si ibintu byikoze nk’uko Gitifu Nkurunziza abivuga. Byose ngo ni umusaruro uturuka mu bufatanye bw’ubuyobozi kuva kuri ba Mutwarasibo, Abakuru b’Imidugudu ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye babarizwa muri uyu murenge.

Ni ubwambere mu karere ka Kamonyi ubuyobozi bw’Umurenge, Utugari, ba Mutwarasibo, ba Midugudu, abafatanyabikorwa batandukanye bakoze umwiherero ( wabereye kuri Guest Ijuru rya Kamonyi) bagamije kwigira hamwe uko bafatanya mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuturage.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →