Kamonyi: Abayobozi b’amashuri badashoboye kuba aho bakorera basabwe kujya mubyo bashoboye

Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi, Kayitesi Alice mu nama yamuhuje n’Abanyamadini n’Amatorero Tariki 26 Kanama 2019, yasabye muri rusanjye ko umuyobozi w’Ikigo cy’ishuri wumva adashoboye kubana n’abanyeshuri ayobora yashakisha ibindi ajya gukora. Kutaba aho ukorera ngo binyuranye n’amabwiriza yatanzwe. Benshi muri aba banyamadini n’amatorero bafite ibigo by’amashuri bayobora.

Meya Kayitesi, ibi yabivuze nyuma y’aho bamwe muri aba bayobozi b’amadini n’amatorero bagaragaje ko bimwe mu bituma ireme ry’uburezi rijya hasi, bifitanye isano na bamwe mu bayobozi basa n’abataba mu buzima bw’ibigo bayobora, bityo no kumenya ibibazo biri mu bigo bayobora no kubishakira ibisubizo bikababera ihurizo.

Ati“ Birasobanutse kuko ni ibwiriza ko umuyobozi w’Ikigo agomba kuba aho akorera. Wenda ye kuba mu kigo ariko agomba kuba aho akorera, kandi ubwo iyo ari amabwiriza yasohotse agomba gukurikiranwa. Ntabwo ushobora kuvuga ngo uyobora abana uba ku Mugina nyamara ikigo uyobora kiri nk’I Kayenzi( ni urugero yatangaga rw’imirenge 2 itegeranye mu karere), ntabwo ibyo bishoboka rwose”. Akomeza avuga ko uzarenga ku mabwiriza azabihanirwa.

Meya Kayitesi Alice hagati, Ibumoso umuyobozi w’ihuriro ry’Amadini n’Amatorero, iburyo V/Mayor Uwamahoro Prisca- ASOC

Akomeza ati“ Ni amabwiriza yasohotse, muzanayagezwaho twanasabye abakozi bakora mu biro by’uburezi ko babibandikira kugira ngo hatazagira uvuga ko atabizi. Uko tubana n’abaturage, uko amabwiriza abidusaba na bariya bana ni uwundi Mudugudu muba muyobora, mugomba kubayo rero utabishoboye akigira muzindi Nshingano yashobora”.

Uretse gusaba ko abayobozi b’amashuri yaba abanza n’ayisumbuye baba aho bakorera, ubuyobozi bw’Akarere bwanasabye ko abayobora ibi bigo bakwiye kureka kwigarurira Komite z’Ababyeyi (yakoresheje ijambo ko bareka kumira), ko bakwiye kuzireka zikigenga kandi zigakora neza inshingano zazo. Meya Kayitesi yanasabye akomeje ko abagize izi Komite nabo bakwiye guharanira uburenganzira bwabo, byose bigakorwa ku neza y’abanyeshuri no kuzamura ireme ry’uburezi.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abayoboye amadini n’amatorero muri Kamonyi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →