Minisitiri Shyaka Anastase yavuze ku iyeguzwa ry’Abameya n’ababungirije

Mu gihe cy’amasaha atagera kuri 24 byari bihagije ngo abayobozi b’uturere 8 n’ababungirije bamwe babe bamaze kweguzwa ku mirimo yabo. Uku gusiganwa kweguzwa abandi begura kwahawe amazina ya “Tour du Rwanda, Ndinda Tujyane” n’ayandi. Minisitiri Shyaka yavuze ko ibi nta kidasanzwe, nta gikuba cyacitse.

Iyi nkundura yo Kweguzwa, kwegura cyangwa se gukurwaho icyizere na Njyanama byatangiye kuri uyu wa Kabiri mu gitondo cya Tariki ya 03 Nzeli 2019 ariko mu masaha atagera kuri 24 abayobozi mu turere umunani barimo ba Meya n’ababungirije bari bamaze gukora ibyo basabwe cyangwa se bibwirije.

Akarere kabimburiye utundi ni Karongi aho Nyobozi yose yagiye, hadashize akanya Musanze iteramo, hataho Muhanga, Ngororero iravugwa, Burera, Gisagara, Rubavu na Rutsiro. Aha hose n’ubwo havugwa ko begura ku mpamvu zabo bwite abandi bagakurwaho icyizere na Njyanama, ibivugwa ni uko basabwa kwegura, ibi kandi bakabijyanisha n’uko Perezida Kagame yigeze kwivugira ko nta wegura ku bwe.

Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yanditse agaragaza ko nta gikuba cyacitse, ko ibintu ari ibisanzwe.

Ati “ Nta gikuba cyacitse!, ibi ni ibisanzwe mu gihugu nk’u Rwanda, cyimakaza imiyoborere myiza, ishingiye ku buyobozi n’ubushobozi byegerejwe abaturage, irangwa na Demokarasi kandi ishyira imbere inyungu z’umuturage n’iterambere ry’Igihugu”.

Yagize kandi ati“ Uyu munsi mu Nzego z’ibanze: Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze barasaba Njyanama kwegura cyangwa Njyanama ikabeguza nk’uko biteganwa n’amategeko, Ibi byatewe n’imikorere yabo itari myiza no kutageza ku baturage ibyo babemereye”.

Minisitiri Shyaka, avuga ko umwaka wa 2019 ari umwaka wa nyuma ushyiira icyerekezo 2020. Umwaka uganisha hafi muri ½ cy’icyerekezo NST2024. Ko nta gihe cyo gutakaza! Buri Karere gafite inyota y’ubuyobozi bwiza, bukora neza, butuma bagera ku mibereho myiza y’abaturage n’iterambere bifuza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →