Nyamagabe: Abayobozi 12 barimo ba Gitifu b’imirenge n’abakozi mu karere basezeye akazi

Nyuma y’amagenzura yakozwe hirya no hino mu Karere ka Nyamagabe, nyuma yo gusanga hari abayobozi badashyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage, bamwe muri abo barimo ba Gitifu b’Imirenge, Utugari, umujyanama wa Komite nyobozi mu karere n’abandi bakozi mu karere kuri uyu wa 12 Nzeli 2019 bahisemo guhigama basigira abashoboye akanya.

Mu basezeye imirimo bakoraga harimo umujyanama wa Komite nyobozi y’Akarere ka Nyamagabe, hakaba umukozi ushinzwe kumenyekanisha urwego no kuruhuza n’izindi no gutangaza amakuru( public Relations and Communication’s Officer-PRO), hari kandi Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Mugano na Kibumbwe.

Abarekuye intebe y’ubuyobozi bose hamwe ni 12 nk’uko Umuyobozi w’aka karere, Uwamahoro Bonaventure yabitangarije intyoza.com. Uretse aba tuvuze haruguru hari kandi Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari barindwi nabo ngo babonye ko nta kabaraga bahitamo gukuramo akarenge bagaharira abashoboye.

Ibi bibaye nyuma y’isuzuma ryakozwe ndetse n’inama ubuyobozi bw’aka Karere buherutse kugirana na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu ku cyumweru gishize, nyuma kandi y’inama yabaye mu gitondo cy’uyu wa Kane Tariki 12 Nzeli 2019 n’izindi zazibanjirije.

Uwamahoro Bonaventure, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yabwiye intyoza.com ko abasezeye ku mirimo yabo bari bamaze kubona ko batagishoboye kugendera ku muvuduko w’icyerekezo ubuyobozi bufite no guhaza ibyifuzo by’abaturage mu kubakemurira ibibazo.

Ati“ Twagiye dukora inama, hari n’iyo twakoze ku cyumweru na Nyakubahwa Minisitiri, twese tujya inama twiyemeza gushyiramo imbaraga no gukora ibintu bitanga umusaruro, nyuma rero y’izo nama n’iyo twakoze mu gitondo twongera kubigarukaho habamo abiyemeza kwivugurura abandi bakavuga bati turabona uwo muvuduko tutawushoboye, ubwo rero nibo bahisemo kwandika basezera”.

Meya Uwamahoro, avuga ko abasezeye bafashije Akarere bakagaha amahirwe yo gushaka abakozi bazana umuvuduko n’imbaraga zifuzwa.

Ati “ Icyo tubona cya mbere banadufashije nabo kandi benshi bagiye banabyandika mu nyandiko zabo, ni uko bahaye amahirwe Akarere ko gushakisha yenda ko haboneka abazana umuvuduko n’imbaraga zifuzwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe avuga ko bagiye gutangira kujya ku isoko ry’umurimo bashakisha abakozi bashoboye kujyana n’umuvuduko w’ubuyobozi ndetse biteguye gufasha abaturage mu gukumura ibibazo. Aba bakozi basezeye(nkuko bivugwa n’ubuyobozi bw’Akarere) nyuma y’inkundura y’iyegura n’iyeguzwa ry’abayobozi batandukanye b’uturere n’abandi, aho kandi hakiri umwuka ko bitararangira.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →