Gisagara: Imyaka ishize ari irindwi basiragizwa ku ngurane y’ahanyujijwe amashanyarazi

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kimana, Umurenge wa Musha bagombaga guhabwa ingurane n’ikigo gishinzwe ikwirakwizwa ry’Ingufu mu Rwanda-REG (Rwanda Energy Group), bavuga ko bamaze imyaka irindwi basiragizwa kubyo nyuma y’ibyabo byangijwe n’iki kigo bakemererwa ingurane.

Aba baturage bagaragaje akababaro kabo mu kiganiro Urubuga rw’Abaturage n’Abayobozi cyateguwe n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro-PaxPress cyabereye mu Murenge wa Musha kuwa 19 Nzeri 2019. Bavuga ko amategeko arebana n’itangwa ry’ingurane yahonyowe nkana, ko ibyo bijejwe bangirizwa ataribyo bakorewe.

Sindizera Theogene, umwe mu bangirijwe ibye n’ahanyujijwe amapoto y’amashanyarazi akabarirwa ndetse agasinyira ingurane, avuga ko imyaka ishize ari irindwi ategereje ingurane. Avuga ko adasiba gusiragira we na bagenzi be bishyuza ibyo bakabaye barahawe bikabafasha kwiteza imbere.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye ikiganiro cyateguwe na Paxpress i Musha.

Ati“ Baratubariye batubwira ko ibyo bikorwa bizahajya babanje kutwishyura, kugera n’ubu hashize imyaka irindwi ntabwo baratwishyura. Njyewe bari bambariye ibihumbi 39 umukecuru umbyara bamubariye ibihumbi 175 by’amafaranga y’u Rwanda. Duhora dusiragizwa twabaza bakatubwira ngo bazaduha igisubizo ariko bigaherera mu magambo”.

Uyu muturage akomeza avuga ko yaba we n’abandi basangiye ikibazo basaga 40 basiragizwa cyane. By’umwihariko ku ngurane yakabaye yarahawe we n’umukecuru umubyara avuga ati“ Turasiragizwa cyane rwose, twakagombye kuba twariteje imbere twaravuye mu bukene kuko amafaranga agera mu bihumbi 200 hamwe hanjye n’umukecuru twarategereje ariko nta gisubizo turabona. Turasaba ubuvugizi ku byacu”.

Havugiyaremye Charles, yatemewe ishyamba ryamufashaga kwikenura bamwizeza ko azahabwa ingurane y’ibihumbi 310 ariko imyaka irindwi irihiritse. Ntabwo yiyumvisha uburyo igihe nk’iki gishira agisiragizwa kubye mu gihe ibyo yasabwaga nk’ibyangombwa yabitanze byuzuye. Akomeza avuga ko ibyamukorewe byamuteje igihombo ndetse bikamwangiza mu mitekerereze. Kimwe na bagenzi, asaba ko bakorerwa ubuvugizi bagahabwa ibyabo byaba ngombwa n’indishyi zigenwa n’amategeko zikajyaho.

Tumusifu Jerome/Gitifu wa Musha, asubiza ku bibazo by’abaturage.

Tumusifu Jerome, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha ntabwo avuga rumwe n’abaturage kuri iki kibazo. Gusa yemera ko ikibazo nk’ubuyobozi bakizi ndetse bakinjiyemo ariko akemeza ko hari benshi bishyuwe, abatarishyurwa bikaba ngo byaratewe n’uko hari ibyangombwa basabwaga batujuje.

Ati” Kiriya kibazo mu by’ukuri twakigiyemo, abenshi barishyuwe. Hasigaye abantu bamwe nabwo kubera impamvu z’ibyangombwa bitari bibanditseho. N’ejobundi twahoze turi mu igenzura, abongabo nabo twongeye gushaka ibyangombwa byabo, turizera ko hamwe n’ubuyob’zi bw’Akarere bwohereje abatekenisiye n’ikipe ibigenzura, turahamya tudashidikanya kuko turiho turagikorera ubuvugizi, muri inite ibishinzwe barabikurikirana turizera ko nacyo kiza gukemuka mu by’ukuri”.

Cyiza Francis, Umuyobozi w’ishami rya REG I Gisagara kuri uyu wa 25 Nzeri 2019 yabwiye intyoza.com ko ikibazo cy’aba baturage kiri mu nzira zo kubonerwa igisubizo. Ko abatararangirijwe ibibazo byatewe n’uko hari ibyangimbwa batujuje.

Ati“ Harimo abantu batayihawe(Ingurane) kubera ko batari bujuje ibyangombwa byabo!, n’uyu munsi hari abantu bazindukiyeyo bo ku Karere bari basabwe kubyuzuza byongera gutangwa bushya, n’igihe cya Konti byari bitameze neza bisubirayo”.

Cyiza, akomeza avuga ko abashinzwe ishami rirebana n’ingurane ku hanyujijwe imiyoboro bari bafite gahunda yo kujya ku Gisagara mu cyumweru gishize, bakigira aho ikibazo kiri bakahava kirangiye ariko ngo ntabwo byakunze ko baboneka. Avuga ko bari mu byihutirwaga ariko ko ngo bazaza vuba bakigira aho ikibazo kiri bakahava kirangiye.

Elia Nizeyimana, Umunyamategeko akaba anakorana na PaxPress yabwiye intyoza.com ko iki kibazo cy’ingurane y’abaturage, itegeko rijyanye no kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ku bikorwa byabo riteganya ko mu gihe uwimurwa n’uwimura bamaze kumvikana ku giciro cyangwa agaciro k’ibyo agomba kwimurwaho yagombye kwishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 120.

Umunyamategeko Nizeyimana.

Umunyamategeko Nizeyimana, avuga ko itegeko risobanutse kuri buri wese, ko iyo iminsi 120 ishize nta kwishyura byabaye hagomba kongera gukorwa ibarura bundi bushya. Itegeko kandi ngo rivuga ko igikorwa cy’inyungu rusange kitagomba gukorwa uwimurwa atarahabwa ingurane yagenwe.

Ku kibazo cy’aba baturage bo mu Murenge wa Musha ho muri Gisagara, bavuga ko bamaze imyaka irindwi batarahabwa ingurane, ahubwo basiragizwa kenshi bishyuza, ku bw’uyu munyamategeko ngo bibaye ari ukuri haba harabayeho kurengera mu buryo bukabije kuko ngo ibiteganywa n’itegeko bisobanutse.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →