Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu Tariki 27 Nzeri 2019 imvubu yakutse imusozi ivuye mu ruzi rwa Nyabarongo iri kumwe n’icyana cyayo byamaranye agahe gato birishanya n’inka mu rwuri ruri mu gice giherereye mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi.
Ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yageraga mu cyanya iyi mvubu yarishirizagamo yasanze imaze gusubiza umwana wayo mu mazi yo igaruka imusozi kurisha. Mu buryo bugaragara yari ishonje ariko kandi ubona ko imaze ku menyera abantu.
Bamwe mu bayibonye mbere ikuka ikaza kurishanya n’inka nk’uko ibikora kenshi, yari kumwe n’umwana wayo. Yaje ku musubiza mu mazi yo iragaruka ikomeza guhaha kuko byagaragaraga ko ishonje. Hari imbwa ikunda kuyishotora niyo yagiye kuyikubaganira isubira mu mazi itabishaka kuko yagezeyo igakomeza kwiyereka mu buryo itari isanzwe ibikora.
Dore amwe mu mafoto iri imusozi ndetse no mu mazi. Wanasoma inkuru yabanjirije iyi kuri link iri hasi:
Soma inkuru yabanjirije iyi ubone neza neza uko yisanishije n’inka bikarisha nk’ibisangiye urwuri: Kamonyi: Imvubu yakutse iza imusozi kurishanya n’inka mu rwuri-Amafoto
Mu nkuru itaha ni hatagira igihinduka tuzakuzanira amafoto yayo ndetse n’umwana wayo birimo kurisha hamwe n’inka. Aho inka zerekeye uba ubona ishaka gukomeza kuzikurikirana birishanya bitanduranya.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
Izi nkuru nazo ziba zitangaje kandi ziryoheye abasomyi zitadukura umutima!
Murakoze!