Kamonyi: Imvubu yongeye gukuka irishanya n’inka nk’ibisanzwe itikanga rubanda-Amafoto

Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu Tariki 27 Nzeri 2019 imvubu yakutse imusozi ivuye mu ruzi rwa Nyabarongo iri kumwe n’icyana cyayo byamaranye agahe gato birishanya n’inka mu rwuri ruri mu gice giherereye mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi. 

Ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yageraga mu cyanya iyi mvubu yarishirizagamo yasanze imaze gusubiza umwana wayo mu mazi yo igaruka imusozi kurisha. Mu buryo bugaragara yari ishonje ariko kandi ubona ko imaze ku menyera abantu.

Bamwe mu bayibonye mbere ikuka ikaza kurishanya n’inka nk’uko ibikora kenshi, yari kumwe n’umwana wayo. Yaje ku musubiza mu mazi yo iragaruka ikomeza guhaha kuko byagaragaraga ko ishonje. Hari imbwa ikunda kuyishotora niyo yagiye kuyikubaganira isubira mu mazi itabishaka kuko yagezeyo igakomeza kwiyereka mu buryo itari isanzwe ibikora.

Dore amwe mu mafoto iri imusozi ndetse no mu mazi. Wanasoma inkuru yabanjirije iyi kuri link iri hasi:

 

 

Iyo mbwa ubona imbere yayo niyo ikunda kuyikubaganira ikayihinda iyinjana aho ishaka byakwanga ikisubirira mu mazi yayo.

 

 

 

 

 

 

 

 

Aha yari isubiye mu mazi irimo yiyereka umunyamakuru wayifotoraga, bitandukanye no mu mafoto y’inkuru ya mbere aho yatinyaga.

Soma inkuru yabanjirije iyi ubone neza neza uko yisanishije n’inka bikarisha nk’ibisangiye urwuri: Kamonyi: Imvubu yakutse iza imusozi kurishanya n’inka mu rwuri-Amafoto

Mu nkuru itaha ni hatagira igihinduka tuzakuzanira amafoto yayo ndetse n’umwana wayo birimo kurisha hamwe n’inka. Aho inka zerekeye uba ubona ishaka gukomeza kuzikurikirana birishanya bitanduranya.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Kamonyi: Imvubu yongeye gukuka irishanya n’inka nk’ibisanzwe itikanga rubanda-Amafoto

  1. Inga September 30, 2019 at 9:50 am

    Izi nkuru nazo ziba zitangaje kandi ziryoheye abasomyi zitadukura umutima!
    Murakoze!

Comments are closed.