Muhanga: Batanu bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 10 Ukwakira 2019 nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga yafashe Ngezahayo Thelesphore ufite imyaka 26, Musafiri Charles w’imyaka 40, Nizeyimana Jean Claude ufite imyaka 40, Nshimiyimana Silas w’imyaka 23 na Buregeya Jean Baptiste ufite imyaka 25.  Aba bose bafatiwe mu kirombe cy’amabuye y’agaciro RUDNIK (cyahagaritswe), giherereye mu murenge wa Nyarusange.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police(CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko kugira ngo aba baturage bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko hari abantu bajya mu birombe by’amabuye y’agaciro  rwihishwa bakajya gucukura.

Yagize ati:”Hari bimwe mu birombe byahagaritswe bitacyemewe gucukurwamo amabuye y’agaciro kubera ko hari ibyangombwa bitujuje. Twari dufite amakuru ko hari abaturage babijyamo rwihishwa bakajya gucukura. Nibwo twateguye igikorwa cyo kubafata tubasha gufatiramo bariya batanu.”

CIP Twajamahoro yakomeje akangurira abaturage kwirinda kujya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwihishwa kuko bahuriramo n’ibibazo bitandukanye birimo no kuburiramo ubuzima.

Ati:”Biriya birombe byarahagaritswe kuko bitemwe gucukurwamo amabuye kubera imiterere yabyo, bariya bantu bajyayo bihishe bashobora kugwirwa n’ibirombe. Turi mu bihe by’imvura nyinshi kandi nta kintu na kimwe baba bafite cyabafasha yaba ibikoresho cyangwa ubwishingizi, iyo bagezemo baranarwana bapfa amabuye bacukuye, ibi byose akenshi bituma bahaburira ubuzima”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Anajyepfo yagaragaje ko usibye no kuba baburira ubuzima bwabo muri ubu bucukuzi butemewe n’amategeko, bangiza ibidukikije ndetse bagatesha agaciro ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda kuko iyo bamaze kuyacukura bayagurisha ku giciro gito. Yakanguriye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe kugira ngo aba bantu barwanywe hakiri kare.

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyarusange kugira ngo bakorerwe amadosiye.

Ingingo ya 54 mu itegeko no 58 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri rivuga ko gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →