Gen. Nyamvumba yasuye abanyarwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centre Africa
Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Ukwakira 2019 umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda General Patrick Nyamvumba yasuye ingabo z’u Rwanda, abapolisi n’abacungagereza b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa (MINUSCA. Yababwiye ko bagomba gufatanya kugirango intego yabajyanye muri iki gihugu yo kugarura amahoro igerweho.
Mu biganiro yaganiraga n’abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu mu kigo cya Sotel M’Poko giherereye mu murwa mukuru wa Bangui, yabashimiye uburyo bakomeje gutanga umusanzu mu kugarura amahoro n’umutekano muri Repubulika ya Centre Africa.
Generali Nyamvumba yashimye akazi gakorwa n’abanyarwanda mu kugarura amahoro ndetse ashima imikoranire myiza irangwa hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’umuryango wa bibumbye mu kugarura amahoro muri iki gihugu.
Yagize ati: “Abaturage ba Centre Africa murindira umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’umuryango w’abibumbye bashima akazi mukora kuko mugaragaza ubwitange, ibi bituma muba ba ambasaderi beza b’u Rwanda.”
Yakomeje asaba aba basirikare, abapolisi ndetse n’abacungagereza b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa ko icyo basabwa ari ugukomeza icyo batangiye, basigasira ibyiza bagezeho, abagaragariza ko kugira ngo babigereho ari ugukomeza gukora kinyamwuga no kurangwa n’ikinyabupfura.
U Rwanda rufite umubare munini w’abanyarwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye mu kugarura amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centre Africa (MINUSCA) harimo ingabo z’u Rwanda, n’imitwe itatu ya Polisi y’u Rwanda buri umwe ukaba ugizwe n’abaPolisi 140.
U Rwanda rwatangiye kujya kubungabunga no kugarura amahoro muri Repubulika ya Centre Africa guhera mu 2014, akaba aribwo umutwe wa mbere wa Polisi wa geze muri iki gihugu, aho hamaze koherezwa imitwe 13 ya Polisi igenda isimburana.
intyoza.com