Ku bufatanye n’inzego z’ibanze, ndetse n’abaturage kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru mu bice bitandukanye by’igihugu habaye ibikorwa byo kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge. Muri ibyo bikorwa hafatiwemo abantu barindwi bakwirakwizaga ibiyobyabwenge.
Kuwa mbere tariki ya 28 Ukwakira 2019 uwitwa Akimpaye Delphine ufite imyaka 39 y’amavuko yafatiwe mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kitabi afite ibiro 10 by’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko kugira ngo Akimpaye afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati:”Abaturage bo mu karere ka Rusizi baduhaye amakuru ko hari umuntu ufite ibiyobyabwenge ateze imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yerekeza i Kigali”.
Yakomeje avuga ko bakimara kumenya amakuru bahise bategura igikorwa cyo gufata uwo muntu ufite ibiyobyabwenge. Hateguwe igikorwa cyo gusaka imodoka zerekeza i Kigali, urumogi rufatirwa mu mutwaro w’uwo mugore.
Mu mujyi wa Kigali hafatiwe uwitwa Dushimimana Emmanuel ufite imyaka 32 y’amavuko na Uwihoreye Enock ufite imyaka 34, nabo bafatanwe udupfunyika 100 tw’urumogi, barimo kurucuruza mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga.
Uwihoreye yari asanzwe atwara abagenzi kuri Moto ifite ibiyiranga RE 640P, ari nayo bafatiweho batwaye ibiyobyabwenge.
Abandi babiri bafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri Rusizi ya kabiri mu karere ka Rusizi. Ni mu gihe uwitwa Itangishaka Diane yafatiwe mu karere ka Musanze agemuriye uwitwa Hagumimana Valens udupfunyika 64 tw’urumogi.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage yakajije ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane binyuze mu bukanguramba, bigatuma abaturage barushaho kumva ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo haba ku buzima bwabo ndetse no ku mutekano w’igihugu. Abaturage bakangurirwa gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari umuntu babonye akoresha ibiyobyabwenge.
Ibi kandi bigakorwa hagaragazwa ahantu hakunze kuba inzira y’ibiyobyabwenge hakaba ariho haherwa mu guca amayira yose yifashishwa n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge.
intyoza.com