• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
13/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
13/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
13/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

POLISI IRAKANGURIRA ABANYARWANDA GUSHISHOZA IGIHE BABONYE INOTI NSHYA

Umwanditsi
November 2, 2019

Ibi Polisi y’u Rwanda ibivuze nyuma y’aho mu karere ka Gasabo mu mirenge ya Gatsata na Remera kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2019 hafatiwe abagabo babiri bafite amafaranga atandukanye y’amiganano.

Mu murenge wa Remera, mu kagari ka Rukili ya Kabiri hafatiwe uwitwa Mbarushimana Cyprien ufite imyaka y’amavuko 27 afite inoti y’ijana y’amadorali y’amanyamerika (100$). Yafatiwe ahavunjishirizwa amafaranga (Forex Bureau).

Ni mu gihe nanone kuri uyu wa Kane mu murenge wa Gatsata mu kagari ka Nyamugari hafatiwe uwitwa Mfashwanayo Emmanuel afite imyaka 25, uyu akaba yarafatanwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 35 (35,000Rfw) yose ari imiganano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police(CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko kugira ngo uyu Mfashwanayo afatwe byaturutse ku muntu yari amaze guha inoti y’ibihumbi bitanu amutuma kuri butike kumugurira ibintu agezeyo bayitegereje basanga n’impimbano bahamagara Polisi.

Yagize ati:”Uriya  Mfashwanayo yatumye umuntu kuri butike amuha inoti y’ibihmbi bitanu, agezeyo abacuruzi bayibonye bagira amakenga barayitegereza basanga si nzima bahita baduhamagara, tugezeyo dusanga koko iyo noti n’impimbano. Twasabye uwo muntu kutujyana aho ayikuye, atujyana kuri Hafashimana, tumusangana andi  ibihumbi 30 by’amiganano”.

Ni mugihe Mbarushimana we yafatiwe ku bacuruzi bavunja amafaranga (Forex Bureau), yafashwe azanye inoti y’ijana y’amadorali y’abanyamerika. Ari Mfashwanayo ndetse na Mbarushimana ntawe usobanura neza aho yakuye izo noti z’inyiganano.
Gusa CIP Umutesi yibukeje aba basore ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko kwigana amafaranga ari icyaha abakangurira kubyirinda kuko usibye ko bihanirwa n’amategeko bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yakomeje akangurira abanyarwanda kujya bagirira amakenga amafaranga yose bahawe cyane cyane inoti nshya ziganjemo iz’ibihumbi Bitanu n’ibihumbi Bibiri.

Yagize ati: ”Kenshi mu nteko z’abaturage cyangwa n’ahandi tuba turi mu bukangurambaga dukangurira abantu kujya bashishoza igihe  bahawe inoti nshya. Abanyarwanda besnhi bamaze kumenya kuzisuzuma iyo bayibonye bahita bahamagara inzego z’umutekano abazifite bagafatwa”.

Yakomeje abasaba gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.

Mfashwanayo Emmanuel na Mbarushimana Cyprien, Polisi yahise ibashyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe ku byaha bakekwaho.

Ingingo ya 269 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW)

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga