Gasabo: Abantu babiri bakekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge batawe muri yombi

Mu gikorwa cyo guca intege abantu bakwirakwiza bakanacuruza ibiyobyabwenge mu gihugu mu mpera z’icyumweru dusoje tariki ya 17 Ugushyingo 2019, umutwe wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge wafatanye abantu babiri udupfunyika ibihumbi 6,233 bagendaga bacuruza mu baturage.

Abafashwe ni uwitwa Uwamahoro Chadia na Nduhirabandi Damascene, aba bombi bafatiwe mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya mu kagari ka Kagugu. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Umutesi Marie Gorette avuga ko Uwamahoro Chadia yari umucuruzi mukuru kuko urumogi niwe waruranguzaga Nduhirabandi, uyu nawe akagenda arucuruza mu baturage.

Yagize ati:”Ubundi habanje gufatwa Nduhirabandi, afatanwa udupfunyika 300 tw’urumogi arimo kurugurisha abakiriya be. Nduhirabandi amaze gufatwa yahise ajyana abapolisi kwa Uwamahoro Chadia, bageze iwe mu rugo nibwo bahasanze udupfunyika tugera ku bihumbi 5,933 nawe ahita afatwa”.

Uwamahoro nawe avuga ko hari undi mucuruzi mukuru warumuranguzaga, ubu nawe arimo gushakishwa. CIP Umutesi ashimira abaturage ku kuba baratanze amakuru yatumye bariya bantu bafatwa. Asaba abagifite ingeso mbi yo gucuruza ibiyobyabwenge no kubikoresha kubireka kuko k’ubufatanye n’abaturage, Polisi itazaborohera.

Yagize ati:”Polisi y’u Rwanda n’umutwe wayo ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bakajije ibikorwa byo kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge aho baturuka hose n’aho bakorera hose. Igishimishije ni uko muri ibi bikorwa byose Polisi irimo gukorana n’abaturage, bakayigaragariza abo banyabyaha n’uko bakora”.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 263 ivuga ko muntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →