Abapolisi 28 basoje amahugurwa yo gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano

Mu rwego rwo kurushaho gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, muri Polisi y’u Rwanda haba ishami rishinzwe gutegura no kwita ku mbwa zabugenewe zifashishwa mu gucunga umutekano. Iri ishami rizwi ku izina rya ”Canine Brigade.”

Izi mbwa ahanini zifashishwa mu bikorwa byo gusaka ahari ibiturika (ibisasu) ndetse n’ibiyobyabwenge ku buryo umuntu cyangwa ahantu hari kimwe muri ibyo bintu izi mbwa zibasha kumugaragaza byihuse.

Ibi byose bigerwaho ari uko izi mbwa zifite imyitozo ihagije kugira ngo zirusheho kunganira mu kazi ka buri munsi ka Polisi ndetse n’abazikoresha bakarushaho guhora bahabwa ubumenyi bwimbitse.  Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2019 ku cyicaro gikuru cy’iri shami rya Canine Brigade gihereye mu kagari ka Masoro, umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo, hasojwe amahugurwa yahabwaga abapolisi b’u Rwanda 28 bazakoresha izi mbwa, bari bayamazemo ukwezi.

Aya mahugurwa bakaba bayahabwaga n’abapolisi baturutse mu gihugu cy’u Buholandi, abapolisi  8 muri  28  bahuguwe ni abarimu bazahugura abandi, mu gihe 20 ari abazakoresha izi mbwa mu kazi kabo ka buri munsi.

Iki gikorwa cyo gusoza aya mahugurwa cyitabiriwe n’umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Juvenal Marizamunda arikumwe n’umuyobozi w’iri shami rya Canine Brigade, Assistant Commissioner of Police (ACP) Benoit Sindayiheba Kayijuka n’abandi bayobozi batandukanye.

Mu ijambo rya DIGP/AP Juvenal Marizamunda, asoza aya mahugurwa yashimiye iri shami rya Canine Brigade ku kazi keza rikora ko gucunga umutekano w’igihugu, yongera kwibutsa ko umutekano w’Igihugu ariwo nkingi ya byose.

Yagize ati:“Turashimira ubuyobozi bw’iri shami, abarimu babahuguye ndetse n’abarangije aya mahugurwa. Murabizi ko Polisi kimwe n’izindi nzego zishinzwe umutekano ko ikituraje ishinga ari uko igihugu cyacu kigira amahoro n’umutekano, kuko aribyo shingiro ry’iterambere rirambye. Niyo mpamvu buri munsi tugomba kurushaho kwiyungura ubumenyi bw’uburyo twarushaho kurinda amahoro n’umutekano mu gihugu cyacu”.

DIGP Marizamunda yavuze ko uko igipolisi cy’u Rwanda kirushaho kugenda cyiyubaka ari ko kigomba kurushaho guha ubumenyi abapolisi kugira ngo barusheho gukora kinyamwuga.

Yashimye ubwitange n’ikinyabupfura byaranze abapolisi bahuguwe, abasaba gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe no gukomeza kubwongera mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano w’igihugu. Kuvumbura hakiri kare icyawuhungabanya cyose nk’abafite ibiyobyabwenge, ibisasu n’ibindi byose bibi byahungabanya umutekano.

Ati: “Ibyo byose kubigeraho ni uko muzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura, ubwitange no gukunda akazi mukora kuko aribyo bizatuma munakunda igihugu cyacu”.

Umuyobozi w’iri shami ryifashisha imbwa zabugenewe mu gucunga umutekano, ACP  Benoit Sindayiheba Kayijuka yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda uburyo budahwema guhugura no kongerera ubumenyi abapolisi bakorera muri iryo shami  kugira ngo barusheho kurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo ariko cyane cyane mu gutahura ahari ibiturika (ibisasu) n’ibiyobyabwenge, yanashimiye kandi ikigo cya Polisi cy’Abaholandi gitanga aya mahugurwa.

Yagize ati: “Kugira ngo izi mbwa zibashe gukora neza akazi zishinzwe ni uko ziba zifite abazikoresha batojwe kandi bamenyeranye nazo, niyo mpamvu buri mbwa igira uyikoresha. Turashimira ubuyobozi bwa Polisi budahwema kudushakira abahugura abakoresha izi mbwa kugira ngo zirusheho gukora akazi kazo zishinzwe neza. Abarimu batanga ubwo bumenyi nabo turabashimira ubwitange n’umuhate batugaragariza”.

Anders Isaksson, umwe mu barimu batanze amahugurwa ukomoka mu gihugu cy’u Buholandi yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, anashimira abapolisi  b’u Rwanda bahugurwaga imyitwarire myiza n’umuhati bagaragaje mu masomo bahawe abasaba kuzayashyira mu bikorwa nk’uko bayahawe.

Umwe muri aba banyeshuri bahuguwe, PC Ingabire Nadine yavuze ko muri aya mahugurwa yigiyemo byinshi bitandukanye bizamufasha gukora akazi ko gusaka akoresheje imbwa.

Yagize ati:“ Ntaraza muri aya mahugurwa sinarinzi ko imbwa ushobora kuyibwira ikumva, none nabonye ko ushobora kuyiha amabwiriza ikakumva kandi ikayubahiriza uko uyiyahaye. Namenyeko uko umenyerana nayo n’uko uyitoza ikumenya kandi ikumva kandi ntishobora guhusha icyo irimo isaka”.

PC Murwanashyaka Colonel, nawe ari mu basoje amahugurwa, yavuze ko ariya mahugurwa hari ubundi bumenyi yayungukiyemo bwisumbuye k’ubwo yari asanganwe, bityo ko mugukoresha imbwa bizamufasha kurinda umutekano w’igihugu neza.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →