Ukudahuza kw’Inzego, ikibazo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina-Emma Marie Bugingo

Umuyobozi w’impuzamiryango Pro-Femmes-Twese Hamwe, Emma Marie Bugingo kuri uyu wa 12 Ukuboza 2019 mu nama nyunguranabitekerezo ku mikorere y’inzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yatangaje ko gutatanya imbaraga kw’iyi miryango kimwe n’abandi bahuje urugamba bituma ibigambiriwe kugerwaho bidakunda.

Madame Bugingo, aganira n’umunyamakuru wa intyoza.com nyuma y’inama, yahamije ko Guhuza imbaraga no gukorera hamwe kw’abahuriye ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bitari gusa mu nyungu zo kugera ku ntego y’ibiba bigamijwe, ahubwo ko bizanafasha ko n’ingengo y’imari ijya iboneka rimwe na rimwe itanahagije yigongera ariko kandi n’umusaruro w’izo mbaraga zishyize hamwe ukaboneka.

Ati“ Hakwiye kubaho gushyiramo imbaraga cyane cyane guhuza mu gihe cy’igenabikorwa kugira ngo abantu bashyire imbaraga hamwe, kuko iyo mutatanije imbaraga ibyinshi mwashakaga kugeraho ntabwo mubigeraho”.

Akomeza ati“Ibi bikorwa twakwita ko biri Social ( Bishingiye ku buzima n’imibereho y’abaturage) abantu babikorera hamwe. Bishaka imbaraga cyane, mu rwego rwo guhuza uko abantu bagena ibikorwa (Planning) kugira ngo binafashe na ya Ngengo y’imari iboneka rimwe na rimwe itanahagije bifashe ko yakwiyongera”.

Inama yari yitabiriwe n’inzego zitandukanye hamwe n’imiryango inyuranye, bose bafite aho bahurira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Madame Emma Marie Bugingo, avuga kandi ko uku guhuriza hamwe imbaraga binafasha mu kwirinda ko abantu bakora ibikorwa bisa, bikabarinda kubikorera igihe kimwe ndetse bakaba banabikorera ahantu hamwe.

Umuyobozi w’Impuzamiryango Pro-femmes Twese Hamwe, Madame Bugingo, avuga kandi ko bigoye kugera ku ntego mu gihe kuri uru rugamba hakiri bamwe mu bantu bigira ba ntibindeba. Asaba buri wese ko ikibazo yakigira icye, ntategereze kumva uburemere bw’ikibazo kubera ko no mu muryango we byahageze.

Mu butumwa Pro-Femmes Twese Hamwe iha abanyarwanda n’abaturarwanda, ni uko ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kireba buri wese, ko buri muntu asabwa kwibuka no kuzirikana uruhare rwe mu gutanga amakuru, mu kurikumira, mu kubaka umuryango uzira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kubaka umuryango n’Igihugu gitekanye.

Emma Marie Bugingo/Pro-Femmes Twess Hamwe.

 

 

Abitabiriye inama bahawe urubuga barisanzura, bavuga kubyo babona bikwiye gukorwa n’aho imbaraga zikwiye kongerwa.

Amafoto/intyoza.com

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →