Nyanza/Busasamana: kwishyira hamwe kw’ababana na Virusi itera Sida kwatumye biteza imbere

Abagore n’abagabo 32 barimo umubare munini w’ababana n’agakoko (Virusi) gatera Sida bibumbiye muri Koperative Itetero bizamurira icyizere cy’ubuzima, biteza imbere aho bihuza mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, bagahinga ibihumyo, bagacuruza n’isombe byose bibafasha kubaho neza nyuma yo kwiyakira no gutinyuka bakava mu bwigunge.

Bamwe mubagize Koperative Itetero bahamya ko ubuzima bwabo mbere yo kwihuza n’abandi muri iyi Koperative batari bazi aho bwerekeza, ko bumvanga nta cyizere cyo kubaho ndetse ko no kugera aho abandi bari byari ingorabahizi.

Nyuma yo kwiyakira no kuva mu bwigunge, ubuzima bwa benshi bwarahindutse ndetse bongera kwiyumvamo icyizere cyo kubaho no kumva ko ari abantu nk’abandi, aho bagendaga bafite ipfunwe ubu bahatambuka bemye, bakifatanya n’abandi mu bikorwa by’iterambere.

Nzeyimana Eugene, umwe mubagize Koperative itetero yabwiye intyoza.com kuri uyu wa 19 Ukuboza 2019 mu rugendo rwasuye iyi Koperative ruteguwe n’ihuriro ry’abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda-ABASIRWA, ko kuba muri Koperative byamufashije cyane kongera kwigirira icyizere cy’ubuzima, bikamukura mu bwigunge akiyumva mubandi.

Ati” Gutinyuka kwishyira hamwe byatumye n’abantu batwiyumvamo natwe bidukura mu bwigunge, iby’ihezwa bigenda bishira kandi maze kubona ko ababana na Virusi itera Sida ari abantu nk’abandi, nta tandukaniro. Turi mu gikorwa cy’umuganda tuba turi kumwe, ubukwe bwabaye ntabyo kuvuga ngo uriya abana na Virusi, ibyo muri iki gihe ntabyo”. Akomeza avuga ko uretse no gukurwa mu bwigunge byamufashije kwiteza imbere akagira inzu ifite igipangu, akagira amatungo, umurima n’ibindi.

Nzeyimana, avuga ko yanyuze mu nzira ikomeye kandi igoye kugera ubwo yabashije guhura n’abandi akajya muri Koperative, aho uyu munsi nta pfunwe aterwa no kuba afite Virusi itera Sida cyane ko ngo kuba hamwe na bagenzi be bibafasha kwiyitaho no kubona imiti byoroshye. Akangurira n’abandi kwiyakira, kuva mu bwigunge no kwibumbira hamwe bakiteza imbere.

Nyirahabineza Jeannette, atuye mu Murenge wa Busasamana akaba ari muri iyi Koperative Itetero nubwo we atabana na Virusi itera Sida. Avuga ko yabanje kuyizamo ari nk’umurwaza w’abarwayi ariko nyuma bakaza kumwakira nk’umunyamuryango.

Avuga ko hari bamwe mubo basenganaga nyuma bamaze kwandura bakabura ubitaho, hakaba n’abatinya kujya gufata imiti akajya kuyibafatira bityo birangira arushijeho kubakunda bashinze Koperative baramwakira.

Ahamya ko kuba muri iyi Koperative bimufasha gufatanya n’abandi, bakagirana inama zibafasha kwiteza imbere no gufasha abakiri mu bwigunge kwegera abandi binyuze mu bukangurambaga. Ibi kandi nawe ngo byamuteje imbere abaho neza mu muryango, yishyurira abana be babiri amashuri barangiza ayisumbuye, yubaka inzu, agura amatungo n’ubutaka. Yifuriza buri wese kumva ko ubufatanye n’abandi buruta byose kandi bukura umuntu aho atava ari umwe.

Uwimana Marie Josee, umuyobozi wa Koperative Itetero asaba abakitinya n’abakiri mu bwigunge kuko bafite Virusi itera Sida guseruka bakajya ahabona bityo bakareka kwiheza mu byiza by’igihugu. Avuga ko kwiyakira no kubana n’abandi bigufasha kwiyitaho ukanakangurira abandi kwirinda kuzandura no kwanduza abandi.

Uwimana, asaba buri wese kwipimisha akamenya uko ahagaze mu buzima. Yibutsa ko umurwayi wa Sida ari uwamaze kugaragaza ibimenyetso kandi ko Virusi itera Sida itaboneshwa ijisho. Aba bose ngo ni abantu nk’abandi bakwiye bwa mbere kwiyitaho bakabana n’abandi, bagakora baharanira kubaho kandi neza. Asaba by’umwihariko abamaze kwandura gufata imiti neza no kwiyitaho bityo ubuzima bugakomeza.

Abibumbiye muri Koperative Itetero bavuga ko isoko ry’umusaruro wabo w’ibihumyo barifite neza nta kibazo.

Koperative Itetero, mu bikorwa byayo by’ubuhinzi bw’ibihumyo yatewe inkunga n’urugaga nyarwanda rw’abanduye Virusi itera Sida-RRP+ (Rwanda Network of People Living with VIH) rwayihaye amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni ebyiri n’igice yo kuyunganira muri ubu buhinzi. Abagabo bayibamo ni babiri, abagore ni 30. Bose bakaba 32 barimo icumi batabana na Virusi itera Sida.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →