Kamonyi: Bitarenze Mutarama 2020 umuhanda wa kaburimbo Runda, Gihara-Nkoto uratangira

Alice Kayitesi, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi atanga icyizere ku batuye akarere by’umwihariko abategereje igihe iyubakwa ry’umuhanda wa Kaburimbo bijejwe wa Runda, Gihara-Nkoto ko bitarenze ukwezi kwa mbere (Mutarama) 2020 nta kabuza imirimo izatangira.

Aganira n’intyoza.com ku kibazo cy’iyubakwa ry’uyu muhanda abaturage bamaze igihe kitari gito bategereje, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice yahamije ko nta kabuza ukwezi wa Mutarama 2020 imirimo y’iyubakwa ry’umuhanda itangira.

Meya Kayitesi, abajijwe niba koko abaturage bakwizera ko mu kwezi kwa Mutarama bashobora kubona imirimo y’iyubakwa ry’umuhanda itangiye, yagize ati“ Yego, mu kwa mbere tuzaba twatangiye. Dushobora kudatangirana n’itariki ya mbere ariko ubu amasezerano (Contract) twayohereje muri MINIJUST ( Minisiteri y’ubutabera) kuko Kontaro yose irengeje agaciro ka Miliyoni magana atanu bisaba kuyinyuzayo bakayemeza ko ishyirwa mu bikorwa”.

Umuyobozi w’Akarere, avuga ko ibi ari inzira binyuzwamo ko bitajya byanga, bityo rero icyizere cy’itangira ry’iyubakwa ry’uyu muhanda utegerejwe na benshi kikaba ari cyose.

Kamonyi kugeza ubu uretse umuhanda munini wa kaburimbo uyinyuramo uva Kigali ukomeza Muhanga no mubindi bice, nta wundi muhanda w’umukara ushamikiye kuri uyu munini uhari.

Umuyobozi w’Akarere, Alice Kayitesi akijya ku buyobozi, iyubakwa ry’uyu muhanda Runda, Gihara-Nkoto ni kimwe mubyo yijeje abanyakamonyi by’umwihariko abanyerunda kuko ni agace kari guturwa cyane kandi kihuta mu bikorwa binyuranye by’iterambere, hakaba hamwe mu hashobora no gukoreshwa n’ibinyabiziga mu gihe hari ikibazo cyavuka hagati mu muhanda mukuru wa Runda-Nkoto cyangwa hari izindi mpamvu zatuma kiriya gice kidakoreshwa. Uyu ni umuhanda ukoreshwa cyane ariko ibihe by’imvura n’izuba kuri uyu muhanda biba bibi cyane.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →