Kamonyi: Umuforomo waketsweho gusambanya umubyeyi yabyazaga, yavuze imvo n’imvano

Niyigena Pierre, umukozi (umuforomo) mu kigo nderabuzima cya Nyamiyaga uherutse gukekwaho gufata umubyeyi yabyazaga akamusambanya, ahamya ko ibyamuvuzweho atari ukuri, ko habayemo uguhimbahimba no gushaka kumuharabika. Ubuyobozi bw’Ikigo nderabuzima nabwo buhamya ko ibyavuzwe kuri uyu mukozi bidashoboka.

Niyigena, yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ko ibyo umugore yabyazaga yavuze bitari ukuri, ko akeka ko byari ibintu byapanzwe mu buryo bw’inyungu we atabasha kumenya, ariko kandi binashoboka kugira aho bihurira n’amakimbirane aba ari mu miryango no gushakira impamvu nzitwazo aho zitari.

Ati“ Njye nkeka ko ari nk’ibintu bari bapanze”. Akomeza agaragaza ko hari nk’igihe ababyeyi baba basanganywe ibibazo n’amakimbirane mu ngo noneho yajya nko kubyara atiyizeye niba umwana azemerwa nase wenda bitewe n’inzira baba banyuzemo, ugasanga arashaka izindi mpamvu zijijisha kugira ngo umugabo abe yahugira mu gutekereza ibyabaye bindi iminsi ibe yicuma, kimwe n’ababa bashakira ku bande ibya mirenge binyuze mu kubasiga icyasha cy’ibyo batakoze.

Niyigena, wafashwe na RIB agashyikirizwa urukiko aho rwaje ku murekura by’agateganyo, akomeza avuga ko ibyo uyu mugore yakoze byabaye mbere y’uko amubyaza, ubwo yavuye ku gitanda ubwo yamukurikiranaga akajya hanze atabaza undi akamukurikira, hanyuma bikarangira asubijwe ku gitanda akabyazwa ariko nyuma Polisi ikaza kuza ikamutwara nubwo yari afite abandi babyeyi yarimo akurikirana. Avuga ko nta bwoba n’igihugu yumvaga muriwe ngo kuko ntacyo yishinjaga.

Tuyiringire Emmanuel, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga yabwiye intyoza.com ko nubwo ikibazo bacyumvise ariko ko akurikije uko asanzwe azi uyu mukozi, akurikije kandi imiterere y’aho umubyeyi yari ari n’abandi uyu muforomo yarimo akurikirana ntabwo ibyamuvuzweho byari gukunda.

Ati” Nkuko nabikozeho iperereza na raporo, nahageze muri icyo gitondo bikimara kuba, nkimara kubyumva, ngira ngo ndebe koko niba ibyo uwo mudamu avuga ari ukuri. Narebye imiterere y’igitanda nsanga bitashoboka cyane ko umubyeyi yavugaga ko yari aryamye akaza gukeka yuko ibyo ngibyo bimubayeho”.

Akomeza ati “ Ikindi ni uko naganiriye n’abari baraye izamu, ari abakora isuku ari n’abandi bari baje baherekeje abandi babyeyi bari mu inzu y’ibyariro, bose bakambwira k obo babyumvise ari uko umudamu abivuze yamaze kugera hanze y’icyumba cy’ibyariro ndetse n’inzu y’ibyariro arimo abivugira hanze”.

Akomeza avuga ko uyu mubyeyi, ibi byabaye nubundi igihe cye cyo kubyara cyegereje kuko ngo yabyaye nyuma y’iminota 20 kandi yari amaze igihe kitari gito akurikiranwa n’uyu muganga wari wamwakiriye muri iryo joro.

Avuga kandi ko n’ubundi uyu muganga ariwe wamubyaje, ariko biba nyuma y’uko muri kwa gusohoka akabivugira hanze umugabo we yaje akamubwira ibimubayeho ariko umuganga akamusaba ko yakwihangana agasubira mu ibyariro kugira ngo umwana atamutura hasi kuko igihe cyari kigeze.

Tuyiringire, avuga ko nyuma y’uko inzego z’umutekano zikoze iperereza hamwe n’iz’ubugenzacyaha ikirego kigashyikirizwa inkiko, urukiko rwabisuzumanye ubushishozi ruramurekura by’agateganyo ubu akaba ari mukazi ke.

Intyoza.com yegereya kandi Byiringiro Védaste uhagarariye Sendika( Syndicat) y’abafaromo mu karere ka Kamonyi nk’uwakuriranye iki kibazo, ahamya ko yatunguwe n’iyi nkuru mbi, ariko kandi akanahamya ko ibyavuzwe bidashoboka.

Byiringiro, mu gukurikirana iki kibazo ngo yagerageje kubaza byimbitse uko byagenze asanga bidashoboka ko umuntu yafata umugore nk’uyu ugeze igihe cyo kubyara cyane ko ngo n’umutwe w’umwana uba ugaragara.

Iyi niyo miterere y’igitanda umubyeyi uvugwa yari aryamishijweho yitegura kwibaruka.

Akomeza agira inama abaforomo kujya bitwararika mukazi kabo ka buri munsi ubundi bagafatanya bibumbira hamwe n’abandi, bityo bakirinda icyabasebereza uyu mwuga basangiye. Asaba kandi ubufatanye mu kwigisha abaturage bakareka kandi bakirinda gushaka impamvu izo arizo zose zarenganya abanganga kandi bazi neza ko barimo kubitaho, barimo kubagirira neza.

Amakuru agera ku intyoza.com ni uko muri iki kigo nderabuzima atari ubwambere hasigwa icyasha nk’iki kuko mbere y’uyu higeze kubaho ikindi kibazo bijya gusa kandi uvugwa ko nawe icyo gihe yari yafashwe n’umuganga wahakoraga ngo ni umwe mu bari baherekeje uyu mubyeyi nawe watatse atabaza ko asambanijwe n’umuganga(Umuforomo) warimo kumwitaho igihe cyo kubyara cye kigeze. Ibi byose byabaye mu ijoro rya tariki 09-10 Ugushyingo 2019.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →