Polisi yagaragaje ishusho rusange y’umutekano mu mwaka ushize wa 2019 n’ibyitezwe mu mwaka wa 2020

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 03 Mutarama 2020 mu kiganiro Polisi y’u Rwanda yagiranye n’abanyamakuru bari bahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu gihugu.  Ni ikiganiro cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, cyari kiyobowe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera ari kumwe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji.

Ikiganiro cyabimburiwe no kugaragariza abanyamakuru ishusho y’umutekano mu mwaka wa 2019, aho bagaragarijwe ko umutekano wagenze neza muri rusange usibye abagizi ba nabi bagaragaye mu karere ka Musanze bakica abaturage ariko inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage, umutekano wahise usubira uko wari usanzwe ndetse n’ubu hararangwa n’umutekano usesuye.

Hagaragajwe ko muri uyu mwaka dusoje wa 2019 u Rwanda rwakiriye inama ndetse n’ibindi bikorwa bikomeye byose hamwe byageraga kuri 226, Polisi y’u Rwanda yacunze umutekano w’ibyo bikorwa byose birangira mu ituze risesuye.

Mu minsi mikuru isoza umwaka umutekano wagenze neza, kuva tariki ya 31 Ukuboza 2019 kugeza tariki ya 03 Mutarama 2020 ubwo iki kiganiro cyabaga Polisi igaragaza ko hari hamaze kuba impanuka imwe gusa yahitanye ubuzima bw’umwana.

Umuyobozi wa Polisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda CP Mujiji yagaragaje ko impanuka zo mu muhanda muri uyu mwaka dusoje zagabanutse kuko umwaka wa 2018 wari waranzwe n’impanuka zigera ku bihumbi 5,611, mu mwaka wa 2019 izi mpanuka zaragabanutse zigera ku bihumbi 4,661 igabanuka ringana na  17%.

CP Mujiji avuga ko byose byaturutse ku ngamba zigera kuri eshatu (3) zafashwe muri uyu mwaka harimo ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwatangiye muri Gicurasi 2019.

Yagize ati: “Igabanuka ry’impanuka ryaturutse ku mbaraga zashyizwe ku kurwanya abatwara ibinyabiziga banyoye inzoga zikabije, abangiza utugabanyamuvuduko ndetse no kugenzura ko ibinyabiziga bijya mu muhanda byakorewe isuzuma ry’ubuziranenge. Ntitwanakwibagirwa ubukangurambaga turimo bwatangiye muri Gicurasi buzwi ku izina rya Gerayo Amahoro”.

Yakomeje agaragaza ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage muri rusange Polisi izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo impanuka zo mu muhanda zicike.

Yavuze ko abanyamaguru, abatwara amagare na za Moto aribo bakunze kwibasirwa n’impanuka zo mu muhanda. Hakaba hakomeje ubukangurambaga cyane cyane hahindurwa imyumvire n’imyifatire y’abakoresha umuhanda.

Ati: “Byamaze kugaragara ko impanuka nyinshi zituruka ku myitwarire y’abakoresha umuhanda, mu bukangurambaga dukora dukangurira ibyiciro byose by’abaturarwanda guhindura imyumvire bakubahiriza amabwiriza n’amategeko yo mu muhanda”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko mu gihugu umutekano wagenze neza ndetse hagiye hakorwa ibikorwa byo kurwanya ibyaha no kubiburizamo.

Yagaragaje ko mu mwaka wa 2019 Polisi yashoboye kugarura mudasobwa 366 zari zibwe ku bigo by’amashuri ndetse n’abantu 76 bafatiwe muri ubwo bujura. Hangijwe litiro zigera ku bihumbi 359,859 z’inzoga z’inkorano ndetse hanafashwe ibiro 287,380 by’urumogi, litiro 15,755 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Hagaragaye inkongi z’umuriro zigera kuri 380 ndetse n’ibirombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigera kuri 93 byararidutse.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko muri uyu mwaka hagaragaye imibare idashimishije y’abana b’abakobwa batewe inda bakiri bato ariyo mpamvu muri uyu mwaka wa 2020 hagiye gutangira ubukangurambaga bwa “Rengera umwana” bwitezweho kuzagabanya iki kibazo.

Yagize ati: “Nk’uko dukomeza kubibona imibare y’abana b’abakobwa baterwa inda bakiri bato ntabwo ishimishije, muri uyu mwaka dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu tuzatangiza ubukangurambaga bugamije kurwanya abatera inda abangavu ndetse n’irindi hohotera rikorerwa abana. Ni ubukangurambaga bwiswe “Rengera Umwana”, kandi turizera ko iyi gahunda itazakoma mu nkokora gahunda ya Gerayo Amahoro”.

Abanyamakuru bahawe umwanya babaza ibibazo ndetse batanga n’ibitekerezo, byose byagarutse ku ngamba Polisi ifite zo gukomeza kubumbatira umutekano w’igihugu cyane cyane umutekano wo mu muhanda.

CP Kabera yabagaragarije ko uyu mwaka wa 2020 witezweho kuzarangwa n’umutekano mwiza mu gihugu binyuze mu mikoranire n’abaturage.

Ati: “Tuzakomeza gushyira imbaraga mu mikoranire n’abaturage tubakangurira kugira uruhare mu mutekano w’igihugu, batangira amakuru ku gihe ndetse banakora amarondo mu midugudu. Tuzanakomeza ubukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda”.

CP JB Kabera/Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko Polisi igiye gukomeza gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi cyane cyane mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →