Rubavu: Abafite ubumuga barirengagijwe mu bikorwa byo gukumira no kurwanya EBOLA

Abafite ubumuga bakora ingendo bambuka umupaka muto (Petite Barierre) uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko basanga baribagiranye mu bikorwa bimwe na bimwe bifasha urujya n’uruza mu gukumira no kwirinda indwara ya EBOLA.

Bamwe mu bafite ubumuga baganiriye n’umunyamakuru wa intyoza.com kuri uyu wa 17 Mutarama 2020 kuri uyu mupaka muto, bavuga ko abashyizeho ibikorwa bifasha mu gukumira no kurwanya EBOLA hari bimwe mubyo bibagiwe ku burenganzira bwabo.

Kagesera Faustin, afite ubumuga bw’ingingo akaba afite igare akoresha atwara imizigo ijya cyangwa iva mu Rwanda na Kongo. Avuga ko mu buryo bwo kugira isuku bakaraba mu rwego rwo gukumira no kurwanya EBOLA bahura n’ibibazo bikomeye kuko ngo mu gushyiraho ibikorwa remezo hatitawe kubafite ubumuga. Avuga ko kenshi bagobokwa n’abagenzi, rimwe na rimwe bakamara umwanya ku mupaka babuze ubafasha.

Irankunda Clementine, afite ubumuga bw’ingingo akaba akoresha umupaka umunsi ku munsi ashakisha imibereho. Avuga ko nk’abafite ubumuga nta hantu bafite banyuza amagare yabo (akenshi apakirwa imizigo), ngo bakarabe nk’abandi mu rwego rwo gukumira no kwirinda EBOLA.

Ati“ Kuri twebwe aha hari ikibazo kuko nta hantu ho kunyuza amagare yacu hahari, iyo tugeze hariya(kumupaka), ubwira nka wa muntu uri inyuma yawe urimo kugusunika akagenda akavomera mu ntoki ze akakuzanira ugakaraba. Hari igihe ubura n’umuntu wo kugusunikiraho bikaba ngombwa ko witwara, iyo uhageze muri cya gihe wakagombye gutambuka ngo ujye gukaraba, ukomeza guhagarara usaba serivise umuhisi n’umugenzi ngo akuzanire ayo mazi”.

Irankunda kimwe na bagenzi be, basaba ko nabo bazirikanwa ku burenganzira bwabo, aho abantu banyura bakaraba ndetse n’ibindi bikorwa by’amasuku hakagurwa. By’umwihariko ibikorwa byorohereza abafite ubumuga bikitabwaho ku mpamvu z’umutekano wabo n’uburenganzira bwabo.

 

Habarurema Gaspard, ashinzwe itangazamakuru mu kigo cy’ubuzima cya RBC kibarizwa muri Minisiteri y’ubuzima, ari kumwe n’itsinda ry’abanyamakuru bari guhugurwa n’iyi Minisiteri mu gutara, gutunganya no gutangaza inkuru kuri EBOLA. Ikibazo cy’abafite ubumuga basaba ko hakubahirizwa uburenganzira bwabo ntagihakana, ariko akavuga ko hari ibirimo gukorwa.

Ati“ Nkuko wabibonye, nkuko ubimbajije koko biriya bikoresho twashyizeho byo gukaraba ndetse n’amashusho mwayabonye, harimo ibintu byinshi twashyizeho ku buryo bwihutaga, ariko nkuko wabibonye nyine kiriya kibazo cyagaragaye cy’abafite ubumuga bagira imbogamizi mu gukaraba, Minisiteri y’ubuzima iri gukorana n’urugaga rwabo kugira ngo bagende babishyiraho”.

Aho abantu bakarabira ku ruhande rw’u Rwanda mu rwego rw’isuku, nk’imwe mu ngamba zo gukumira no kwirinda EBOLA.

Akomeza avuga ko iki kibazo kiri no mu bandi nk’abafite ubumuga bwo kutavuga, kimwe n’abafite ubumuga bwo kutabona, aho aba bose harimo gushakwa uko nabo bajya bagezwaho ubutumwa buhabwa abandi.

Mu ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga-NUDOR ntabwo iki kibazo bari bakizi

Nsengiyumva Jean Damascene, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NUDOR yabwiye intyoza.com ko iki kibazo batari bakizi. Ati “ Ntabwo twari tuzi ko ari gutyo bimeze nka NUDOR. Minisiteri y’ubuzima nyine niyo yakabaye itekereza ko n’abo ngabo bahari, igategura uburyo bwo gupimwa niba hazamo n’abafite ubumuga bakaba bafite uburyo boroherezwa kugira ngo nabo bafate izo serivise nk’abandi banyarwanda, kuko niba bambuka bajya muri Congo nabo ni uburenganzira bwabo”.

Nsengiyumva, akomeza avuga ko icyo bagiye gukora ari ukubaza Minisiteri ibiteganijwe cyane ko ngo bamaze iminsi bakorana ibikorwa bitandukanye muzindi gahunda. Asaba ko amategeko, yaba ay’u Rwanda, amasezerano mpuzamahanga n’amabwiriza atandukanye avuga ku burenganzira bw’abafite ubumuga bikwiye gukurikizwa no kubahwa uko biri. Avuga ko iki ari ikimenyetso cy’uko ibibazo ku bafite ubumuga bitarumvikana ku rwego rushimishije.

Abantu ni uruvunganzoka ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo ugana i Goma.

 

Indwara ya EBOLA yagaragaye cyane muri ibi bihugu byo mu biyaga bigari by’umwiharimo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu myaka ibiri ishize, aho mu mwaka wa 2018 hatangajwe abayirwaye basaga ibihumbi bitatu, mu gihe muri abo bayirwaye hapfuye abasaga ibihumbi bibiri. U Rwanda mu gushaka uko rwa kumira rukanarwanya ko iyi ndwara yagera ku butaka bwarwo, rwashyizeho ingamba zitandukanye n’uburyo bwo kuyikumira cyane cyane imbaraga zishyirwa ku mipaka ku binjira n’abasohoka kimwe n’abaturiye imipaka. Uyu munsi, u Rwanda rumaze igihe rutangiye igikorwa cyo gukingira abaturage barwo, aho ibi bikorwa byatangiye mu kwezi k’Ukuboza kwa 2019.

Photos: intyoza.com

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →