Kamonyi: Arashinja ubuyobozi bw’Ikigo Elite Parents School kugira uruhare mu rupfu rw’umwana we

Mukarusine Genepha, utuye mu Kagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka kamonyi, ahamya ko ubuyobozi bw’Ikigo Elite Parents School bwagize uruhare mu rupfu rw’umwana we INEZA Ajey Sagson. Ababazwa kandi no kuba Ubushinjacyaha bwarafashe icyemezo cyo gushyingura Dosiye y’uru rupfu by’agateganyo, ibintu abonamo akagambane na Ruswa.  

Mukarusine, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko umwana we yakubitiwe mu kigo yigagamo aricyo Elite Parents School na mugenzi we, akavirirana amaraso mu mazuru, akajyanwa ahantu hiherereye akitabwaho, ntajyanwe kwa muganga ahubwo bigahishwa kugeza ubwo umwana yatashye akaza kwitaba Imana ku mugoroba w’uwo munsi yakubitiweho.

Mukarusine, avuga ko umwana we yakorewe uru rugomo Tariki 18 Kamena 2019, ari nayo Tariki ubugenzacyaha bwa Gacurabwenge buhamya muri Dosiye, ndetse ukaba  ari nawo munsi w’urupfu rw’uyu mwana, ariko agatangazwa n’uburyo ubushinjacyaha bwabirenzeho bukavuga ko umwana yapfuye bukeye bwaho Tariki ya 19 Kamena 2019.

Nyuma y’ibi, uyu mubyeyi ngo yabwiwe ko ntawe uburana n’umukire. Ibi absihingiraho avuga ko yabibonye ubwo yajyaga kwaka Mudugudu kuri Raporo yakoze umunsi umwana apfa akamubwira ko ikaye yabyanditsemo yayitaye.

Hejuru y’ibi, uyu mubyeyi avuga ko hashize amezi asaga abiri hatarakorwa Raporo y’icyahitanye umwana we kandi byari byasabwe n’umugenzacyaha wakoze Dosiye, abisaba umuhanga ukorera mu bitaro bya Remera Rukoma. Kugira ngo bikorwe ababyeyi b’umwana banditse batakambira ukuriye ubugenzacyaha-RIB ku rwego rw’Akarere ka kamonyi bamusaba kubafasha. Bamwandikiye Tariki 23 Kanama 2019 nyuma y’amezi abiri bategereje ari nako basiragiraga ariko bakimwa amakuru.

Ubwo yageragezaga gusangiza abandi babyeyi agahinda yatewe n’urupfu rw’umwana we no kubaha amakuru y’ibyabaye, abinyujije ku rubuga rw’ishuri rwa Whatsapp ahuriraho n’abandi babyeyi, Mukarusine avuga ko umuyobozi w’ikigo yahise amukuraho ndetse akamutuka, akamubwira ko arebye nabi yashyikirizwa inkiko.

Umuyobozi w’Ikigo cya Elite Parents School ari nawe wagishinze, avuga ko nta ruhare na ruto ikigo n’ubuyobozi bagize mu rupfu rw’uyu mwana.

Tuyizere Osuald, umuyobozi wa Elite Parents School yabwiye intyoza.com ko koko Tariki ya 18 Kamena 2019 mu ma saa yine abana barimo bakina hari umwana wakubise inkokora kuzuru rya Ineza Ajey Sagson ( Nyakwigendera), akava uturaso ku zuru, bagerageza ku muhanagura nk’uko babikorera abandi bagenda bagwa mu kibuga, babaha igikoma baranywa, nyuma basubira mu ishuri bariga, saa sita barataha.

Tuyizere, avuga ko bigeze nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba w’uwo munsi, bahamagawe babwirwa ko umunyeshuri wabo yajyanywe kwa muganga I Rukoma ndetse bakabwirwa ko umwana yapfuye.

Uyu muyobozi w’ishuri, avuga ko uyu mwana yari asanzwe agira ikibazo cyo gukanuka (kuva amaraso mu zuru). Avuga ko umwana ikibazo atakigiriye ku ishuri bitewe n’inkokora yatewe na mugenzi we w’imyaka itanu undi afite itandatu hafi irindwi. Avuga ko adakeka ko iyi nkokora y’umwana w’imyaka itanu yagera aho kwica umwana w’imyaka itandatu ngo nubwo bishoboka.

Mukarusine, avuga ko nyuma y’amezi asaga atandatu umwana we apfuye agitegereje ubutabera, mu gihe ubushinjacyaha bwafashe icyemezo cyo gushyingura Dosiye by’agateganyo. Buvuga kandi ko Raporo ya muganga itagaragaza ko icyishe umwana hari aho gihuriye n’ibyabaye ku ishuri, ndetse ko nta bimenyetso simusiga byatanzwe.

Mu magambo y’ururimi rw’igifaransa ari muri Raporo y’ubushinjacyaha buvuga ko yavuzwe na muganga agira ati“ La cause du Deces ne peut etre identifiee a notre niveau. Il est recommende de pousser les investigations”. Ugenekereje mu kinyarwana ni nko kuvuga ngo“ Icyateye urupfu ntabwo ku rwego rwacu dushobora kukimenya, turabasaba gukomeza iperereza”. Hejuru y’ibi ngo nta mpamvu zo gukurikirana Dosiye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →