Kamonyi: Babangamiwe n’imisoro yahujwe n’itangira ry’amashuri

Bamwe mu baturage b’Akarere ka kamonyi bavuga ko hari imwe mu misoro bajyaga basora mu kwezi kwa Gatatu yazanwe mu kwezi kwa mbere. Ibi bakabibonamo nko kubagora kuko muri uku kwezi baba bavuye mu minsi mikuru y’umwaka, ariko kandi banahanganye n’itangira ry’amashuri y’abana ku buryo kubifatanya ari umutwaro utaboroheye.

Umusoro ku bukode, umusoro w’ipantante, ni imwe mu misoro abaturage basoraga mu kwezi kwa Gatatu ariko yazanywe mu kwezi kwa mbere mu buryo bamwe bavuga ko batazi kandi bubabangamiye kubera ukwezi kwa mbere yazanywemo.

Jean Viateur Tuyishimire, ni umwe mu baturage usanga ibintu bikwiye guhinduka bigasubizwa uko byahoze kuko ukwezi kwa mbere ari ibihe bigoye abaturage.

Ati“ Birazwi neza ko mu kwezi kwa mbere aba ari itangira ry’amashuri, kandi umubyeyi abazwa ibikoresho byinshi. Ababyeyi bamwe batangiza abana baba babazwa n’ibirenze ubushobozi bafite, kubihuza n’igihe cy’imisoro kandi nayo iba itoroheye abaturage byagombye kuganirwano, inzego zireberera abaturage zikwiye gukorera abaturage ubuvugizi ku buryo byatandukana, bigasubira uko byahoze”.

Uwase Uhoraningoga Christine (uzwi ku izina rya Bigudi), utuye mu murenge wa Runda avuga ko imisoro idakwiye gukurwa mu kwezi kwa Gatatu ngo ize kugerekwa ku baturage kandi basanzwe batorohewe n’ibihe baba barimo.

Ati“ Nanjye ndi umubyeyi, buri muntu wese aba afite ibibazo mu kwezi kwa mbere abana basubira mu ishuri amafaranga yabuze, Leta ni Leta kandi abaturage ni abayo, ni barebe uburyo ibintu babisubiza mu buryo ku buryo umuturage ataremererwa ngo ahore ahangayitse, acibwe ayo mande kandi bigaragara ko ubushake bwo gutanga umusoro abufite, nta muntu udakunda Igihugu cye nta n’uwanze gusora”.

Kwitonda Yusufu, umuturage akaba n’umukuru w’umudugudu wa Nyagacaca, akagari ka Ruyenzi ho mu Murenege wa Runda, asanga kuvana imisoro mu kwezi kwa Gatatu ikazanwa mu kwa mbere bikwiye kongera kwigwaho. Ati“ Ibi bikwiye kwigwaho neza kuko gufata umusoro w’ubukode n’uw’ipatante ukayizana mu kwezi umuturage arwana n’itangira ry’amashuri, bishobora kuba inzitizi yo gusora nabi kandi nta muntu wanze gusora”.

Kayitesi Alice, umuyobozi w’Akarere ka kamonyi avuga ko ari ubwambere yumvise iki kibazo, ariko ko ni babigezwaho n’abaturage bazicarana n’izindi nzego bakabyigaho. Ati “ Ni ubwambere numvise icyo cyifuzo cyabo cy’uko baremerewe n’Imisoro. Rero ni ibitekerezo numva, ni babitugezaho tuzakomeza kubiganira n’izindi nzego tubifatanyemo kandi byabonerwa igisubizo”.

Ernest Karasira, Komiseri wungirije ufite imisoro y’inzego zibanze mu nshingano ze yabwiye intyoza.com ko gukura umusoro w’ubukode ndetse n’uw’ipatante mu kwezi kwa Gatatu ikazanwa mu kwezi kwa mbere byari ubusabe bw’uturere.

Ati“ Nibyo hari iyatangwaga mu kwezi kwa Gatatu iza mu kwezi kwa mbere. Iyo ni umusoro ku bukode n’umusoro w’ipatante. Ariko ibi byakozwe bitewe n’ubusabe bw’uturere kuko wasangaga amafaranga menshi aza mu kwa Gatatu umwaka wenda kurangira bigatuma ndetse n’ibikorwa byagenewe abaturage biri mu mihigo bitagerwaho igihe, bituma rero ubusabe bwemezwa gutyo”.

Komiseri Karasira, avuga ko nubwo ibi byasabwe n’ubuyobozi bw’uturere ndetse bikemerwa, ngo bigaragaye ko bibangamiye abaturage, ababishinzwe bashobora kubireba kuko amategeko arahindurwa, aruzuzwa, aravugururwa buri gihe.

Abaturage bavuga ko bazi neza icyo gusora bivuze, kuko imisoro batanga ariyo yubakwamo ibikorwa remezo bitandukanye nk’imihanda, amavuriro, amashuri n’ibindi bigamije iterambere ryiza ry’igihugu. Bahamya ko batanze gutanga umusoro ariko ko kuva mu minsi mikuru isoza umwaka, bakinjira mu bihe bibagoye by’itangira ry’amashuri, bakabazanira imisoro ari umutwaro ubagoye, basaba guturwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →