Nyirubutungane Papa Francis, Umushumba wa Kiriziya Gatolika ku Isi, yanze ingingo yagombaga kwemerera abagabo bubatse ingo muri America y’apfo mu gice kitwa Amazon ko bashobora kuba abapadiri.
Iki cyifuzo, umwaka ushize wa 2019 cyari gishyigikiwe na benshi mu Basenyeri bo muri iki gice, aho bavugaga ko bafite umubare udahagije w’Abapadiri. Gusa, uwagombaga kugira ijambo rya nyuma kuri iyi ngingo ni Papa Francis none yayiteye ishoti.
Kudashaka umugore( Isakaramentu ryo Gushyingirwa), ni nk’imwe mu ngingo ikomeye muri Kiriziya Gatolika ku muntu ushaka kwiyegurira Imana, nta Musaseridoti wemerewe gushyingirwa. Uretse gusa nk’umupasitori washyingiwe wo mu itorero ry’Abangilikani ahinduye akaza muri Gatolika, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Vatican riragira riti “ Amazon yaduhaye ihurizo, Papa yanditse ko mu gukemura ikibazo tutakwishimira ibisubizo bikemura gusa igice cy’ikibazo”. Papa, yatangaje ko hakenewe abantu bihaye Imana bo muri ako gace bumva neza ikibazo n’imico yaho.
Papa Francis, yasabye kandi Abasenyeri kujya mu masengesho ngo babashe kubona abahamagarirwa kuba Abapadiri benshi, no gushishikariza abashaka kuba abavugabutumwa kwerekeza muri iki gice cya Amazon.
Abasenyeri 184 mu kwezi k’Ukwakira 2019 bateraniye I Vatican ngo bige ku hazaza ha Kiliziya Gatolika muri aka gace ka Amazon ko muri America y’Epfo, baganiriye ku ngingo yo kuba abagabo bubatse ingo bakwemererwa kuba Abapadiri, benshi muri aba Basenyeri bashyigikiye iyo ngingo.
85% by’uturere tugize iki gice cya Amazon, bivugwa ko tutabasha gusomerwa Misa buri cyumweru bitewe n’ubuke bw’Abapadiri. Hari n’aho bivugwa ko babona umupadiri rimwe mu mwaka.
Papa Francis, mbere yigeze gutangaza ko ashobora kwiga kuri Viri Probati( Abagabo b’ukwemera kudashidikanywaho cyangwa kutajegajega), ko bashobora kuba bahabwa inshingano zimwe na zimwe.
Uretse kandi kuba Papa Francis, yanze ingingo yashoboraga gutuma abagabo bo muri Amazon bubatse ingo bemererwa kuba Abapadiri, kuri uyu wa Gatatu wa Tariki 12 Gashyantare 2020, Papa yanakuriye inzira ku murima abagore bifuzaga kuba Abadiyakoni kazi ( ni urwego ruri munsi y’Abapadiri muri Kiliziya Gatolika).
Soma inkuru ijyanye n’iyi hano: Papa Benedict wa XVI ntabwo yemeranywa na Papa Francis ku kurongora kw’abihaye Imana
Munyaneza Theogene / intyoza.com