Kamonyi: Inkuru mpamo ku mpanuka yahitanye abantu 7 abandi 10 bagakomereka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Gashyantare 2020 ahagana ku I saa kumi n’ebyiri, mu Mudugudu wa Kagangayire, ku muhanda wa Kaburimbo, Akagari ka Sheli, Umurenge wa Rugalika, hagati y’ahazwi nka Mugomero n’isantere y’ubucuruzi ya Nkoto, habereye impanuka. Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yagonze Kwasiteri yari itwaye abagenzi, irongera igonga imodoka y’I Toyota pick up , abantu 7 bahita bapfa abandi barakomereka.

Imodoka ya FUSO ifite ibiyiranga RAB 845 M, yavaga mu cyerekezo cya Muhanga igana I Kigali, ipakiye ibiti by’imishoro abayibonye babwiye intyoza.com ko yageze ahamanuka irenze isantere ya Nkoto ikabura Feri ikamanuka butosho, aribwo yahitaga ihura na Kwasiteri ifite ibiyiranga RAC 178 V, yari mu mukono wayo ivanye abagenzi I Kigali yerekeza I karongi-Rusizi, irayigonga hahita hapfa abantu 6, irakomeza gato nka metero 60 igonga Toyota Piick up RAC 628 F, aho Shoferi wari uyitwaye yahise apfa.

Uko niko Kwasiteri yabaye.

Umushoferi wa kwasiteri witwa Niyonsenga Manase yarokotse iyi mpanuka, mu gihe Shoferi wa FUSO yahuze agikora iyi mpanuka.

Shoferi Manase, wari utwaye iyi Kwasiteri ya Kampuni ya Capital itwara abagenzi yabwiye intyoza.com ko yahagurutse I Kigali saa kumi n’imwe n’igice yerekeje I Karongi, ko kandi iyi FUSO yaje ayireba ariko akabura aho ahungira kuko Borodire (Bordure)y’umuhanda ku gice yarimo ari ndende. Avuga ko abagenzi yari atwaye benshi bari basinziriye ku buryo nta wahise asobanukirwa ibibaye. Gusa ngo iyi FUSO yamanutse yiruka cyane igenda ikora hirya no hino kubera ibiti by’imishoro ahari nabyo byagendaga biyizunguza kuko byari bynshi kandi yataye uruhande rwayo.

Uretse aba bantu 7 bahise bahasiga ubuzima, abandi bagera mu icumi bakomeretse barimo bane bakomeretse bikomeye.

FUSO uko yaguye mu Muhanda n’ibiti by’imishoro yari itwaye.

Ubuyobozi bw’inzego zitandukanye, haba ku Intara kuko Guverineri CG Gasana nawe yari ahari bikiba, Polisi yahise itabara n’ibimodoka kabuhariwe mu guterura ibiremereye, mbangukiragutabara, kimwe n’izindi mu rwego rw’ubutabazi. Umuhanda wafunze kuva impanuka ikiba, ufungurwa saa moya n’iminota 35.

Umuhanda Kigali Muhanga, ni hamwe mu hakunze kwibasirwa n’impanuka ariko by’umwihariko mu gice cy’akarere ka kamonyi nabwo ugasanga ni uguhera ahazwi nka Kamuhanda muri Runda ukagenda ukagera ahazwi nko ku kiraro cya Kayumbu aho uba umanutse uva Musambira werekeza Muhanga. Gusa na none bikunze kuba bibi mu gice cyo kuva ku Karere ukagaruka kugera Bishenyi.

Abantu bari benshi ahabereye impanuka.

Ubutabazi bwatanzwe kuri iyi mpanuka, bamwe mu nkomere n’abapfuye berekejwe ku Bitaro bya Remera Rukoma, CHUK no mubindi bice. Abaturage baganiriye na intyoza.com bavuga ko nubwo impanuka idateguza ariko bashimira uko Polisi yabyitwayemo itabara, ariko kandi basaba gukaza ingamba mu bice by’umuhanda wa Kamonyi by’umwihariko ku modoka akenshi zipakira imizigo n’ibindi bitandukanye kuko usanga arizo nyirabayazana w’impanuka zikunze kugaragara muri iki gice.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →