Nta bafana bemerewe gukandagira ahabera amarushanwa ategurwa na FERWAFA kubera Corona Virus

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda-FERWAFA, kuri uyu wa 14 Werurwe 2020 ryatangaje ko kubera indwara ya Corona Virus yagaragaye ku butaka bw’u Rwanda, nta mufana wemerewe kwinjira ahabera imikino yose itegurwa n’iri shyirahamwe.

Iri tangazo riragira riti:

Minisiteri y’ubuzima kuri uyu wa Gatandatu nibwo yatangaje ko hari umuhinde wageze mu Rwanda tariki 08 Werurwe 2020 akaza kujya ibigo by’ubuzima kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020 bagasanga afite iyi ndwara ya Corona Virus-COVD-19.

Soma inkuru bijyanye hano: Umuntu wa mbere ufite Corana Virus ku butaka bw’u Rwanda

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →