Kamonyi/Rukoma: Imiryango 44 y’Abarokotse Jenoside baremewe muri ibi bihe bitoroshye

Abaturage barimo Abikorera, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma kuri uyu wa 11 mata 2020, baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Mudugudu wa Nyirabihanya, Akagari ka Taba. Bakusanije inkunga ifite agaciro ka Miliyoni imwe n’igice (1,500,000Frws).

Inkunga yatanzwe, igizwe n’Ibishyimbo, Akawunga, Isukari, Amavuta yo guteka, Amasabune n’ibindi byo kugoboka aba barokotse Jenoside batishoboye muri iki gihe cy’icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kandi aho ari no mu bihe bidasanzwe byakuruwe n’icyorezo cy’indwara ya CoronaVirus cyahagaritse Ubuzima.

Umwe mu barokotse Jenoside wavuze mu izina rya bagenzi be, yabanje gushimira ubuybozi bw’Igihugu uburyo bwita ku baturage ariko by’umwihariko kubarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ashimira Abanyarukoma bitanze ku bw’iyi nkunga. Yashimiye Ingabo zahagaritse Jenoside by’Umwihariko Perezida Kagame wari uziyoboye icyo gihe. Yavuze ko mu mbaraga zabo, bifatanya umunsi kuwundi n’abanyarwanda mu kubaka Igihugu, ko n’abadafite intege bajya ku Mavi bagasenga.

Akomeza avuga ko amahoro bafite bayakesha Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ko no kuba bahuye, bicaye hamwe nta handi bikomoka. Ahamya ko nabo bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu mu mbaraga zose bafite banatoza abakiri bato. Ashima ko bubakiwe inzu zo kubamo batari bazifite kandi bakaba bakomeje kwitabwaho. Ashimangira ko we na bagenzi be muri ibi bihe bakomeje kwitwararika mu kubahiriza Gahunda ya Guma murugo birinda icyorezo cya CoronVirus.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma mu ijambo rye, yavuze ko iyi nkunga ari imwe muzindi zikirimo gukusanywa kuko ngo ntabwo wabona umuntu afite ikibazo, ashonje usabwa kumufasha ngo utegereze ko bigwira, uzana ibibonetse akaba abyifashisha mu gihe ugishakisha ibindi.

Maj. Gashyama Vincent, ukuriye Ingabo mu Karere ka Kamonyi wari muri iki gikorwa, yibukije abakitabiriye ko nubwo ubirebeye inyuma ubona ko imyaka 26 ishize ari myinshi, ariko ngo ntabwo bikuraho ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ku Banyarwanda, nta nubwo kandi ngo bikuraho ko hakiri ibibazo.

Maj. Gashyama, asaba abarokotse Jenoside gukomera, kwiyubaka no kurushaho gufatanya n’abanyarwanda mu kubungabunga umutekano. Yibukije kandi ko kwibuka bigomba kujyana no kuzirikana ko turi mu bihe bitoroshye bya CoronaVirus, asaba buri wese kubahiriza Gahuda za Leta zigamije kwirinda no kurinda abandi iki cyorezo.

Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yasabye Abarokotse Jenoside bahawe ubu bufasha kwihangana no gukomera bagatwaza gitwari. Yabivukije ko Jenoside yasize ibikomere byinshi, baba bo n’Igihugu muri rusange bagihanganye nabyo, ariko kandi abibutsa ko amahirwe ahari ari uko hari Igihugu n’Ubuyobozi bwiza burajwe ishinga n’imibereho myiza n’iterambere rya buri wese.

Murenzi Pacifique, uhagarariye IBUKA mu karere ka Kamonyi yihanganishije Abarokotse, abasaba gukomeza kurangwa n’umutima w’Ubutwari. Yasabye buri wese ko muri iki gihe akwiye kwibuka ariko anazirikana ingamba na gahunda za Leta zigamije kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Murenzi, yashimiye Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukoma n’abagize uruhare mu gukusanya iyi nkunga, asaba ko uyu mutima wo gufashanya uba uwaburi wese no mubihe bisanzwe. Yibukije ko ibikorwa by’ubuyobozi Igihugu gifite byivugira, ko ari ubuyobozi butandukanye n’ubw’Igihugu cyagize mu bihe byashize.

Twibuke Twiyubaka

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →