Kamonyi/Ngamba: Umugore witwa Ingabire Epiphanie avuga ko yabwiwe amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside

Kuri uyu wa 13 Mata 2020 ku I saa tanu, mu Mudugudu wa Fukwe, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi, umugore witwa Ingabire Epiphanie w’imyaka 22 y’amavuko, avuga ko yabwiwe amagambo arimo Ingengabitekerezo ya Jenoside n’uwitwa Uwizeyimana Camille w’imyaka 37 y’amavuko.

Uyu Ingabire Epiphanie ukomoka mu muryango warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabwiye ubuyobozi ko amagambo yabwiwe na Uwizeyimana Camille yagiraga ati“ Nakwica nkuko twishe Abatutsi, kandi nguhaye iminsi itatu(3)”.

Avuga ko intandaro y’ibi byose ari uko yari abonye uyu Uwizeyimana Camille anyara iruhande rw’inzu ye akamubuza. Uyu ukekwaho kuvuga aya magambo yafashwe ku I saa kumi n’imwe ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha-RIB rukorera kuri Sitasiyo ya Rukoma ari nayo ishinzwe uyu Murenge wa Ngamba.

Niyobuhungiro Obed, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba yabwiye intyoza.com ko mu kumenya aya makuru, bayabwiwe na polisi I Kigali aho abaturage bahamagara bashaka ubufasha cyangwa batabaza (Muri call center), icyo bakoze ni ukujya kureba uyu mugore no gufata ukekwa bakamushyikiriza Ubugenzacyaha kugira ngo bukore iperereza.

Gitifu Niyobuhungiro, avuga ko nta byinshi bazi kuri ibi byavuzwe, ko bizagaragazwa n”ubugenzacyaha mu iperereza. Avuga ko uyu ukekwaho kuvuga ayo magambo yabwiye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko ibyo bamushinja atabizi, ko atabyemera.

Gitifu, avuga kandi ko nk’ubuyobozi icyo bakomeza gukora ari ugukangurira abaturage muri rusange kwirinda imvugo, amagambo n’ibindi bikorwa byose bikomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Asaba abaturage kubahiriza gahunda ya Guma murugo no gukora ibibubaka bikanubaka Igihugu, bakava mubidafite umumaro.

Murenzi Pacifique, Perezida w’Umuryango Ibuka mu karere ka kamonyi, avuga ko ibikorwa n’imvugo bisesereza Abarokotse Jenoside bidakwiye, ko biri mu bisubizi ubuzima bwabo ibubisi. Asaba buri wese kubakomeza no kubaba hafi muri ibi bihe biba bitoroshye, kuko ngo bigoye kumva abantu bamaze umwaka wose babanye mu mahoro ariko iminsi irindwi (7) y’icyunamo ikananira bamwe.

Murenzi, avuga ko nk’Umuryago IBUKA basanga, haba muri ibi bihe ndetse n’ibihe bisanzwe nta munyarwanda wagakwiye kurangwa n’amagambo cyangwa ibikorwa bibiba urwango, ko abantu bagakwiye gushyira imbere gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse na Ndi Umunyarwanda kurusha ibindi byose, bagakora bakiteza imbere, bagateza Igihugu imbere n’imiryango yabo by’umwihariko.

Mu gihe cy’iyi minsi irindwi y’icyunamo, aho u Rwanda n’Isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aha mu karere ka Kamonyi habonetse ibikorwa bitandukanye bitandatu (6) kandi byakorewe mu mirenge itandukanye byibasiye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Soma hano inkuru zijyaye n’iyi ku bikorwa n’amagambo byakorewe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hano i Kamonyi muri iki cyumweru:Kamonyi / kwibuka26: Abagizi banabi bibasiye ibikorwa by’uwarokotse Jenoside

Twibuke Twiyubaka

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →