Nyanza: Abaturage bagiye ku biro by’akarere gusaba ubufasha bataha amara masa

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyanza, kugicamunsi cy’uyu wa Gatatu tariki 15 Mata 2020 bagiye ku biro by’akarere gushaka ubufasha bw’ibyo kurya kuko bavuga ko barembejwe n’inzara ariko bataha ntabwo babonye.

Umunyamakuru wa intyoza.com ubwo yageraga ku biro by’aka karere ka Nyanza ubwo aba baturage bari bategereje ko hari umuyobozi wabumva ndetse agakemura ikibazo cy’inzara bavuga ko ibarembeje, batashye amara masa.

Umwe muri aba baturage yagize ati” Ndi ku karere, naje gufunguza kubera inzara. Twajyaga tumesera abantu none byarahagaze ntawukidukoresha”.

Mugenzi we nawe yagize ati” Mwatubwiye kuguma mungo mudusaba kutagira aho twerekera twemeye kwicara hasi inzara iratwica”.

Undi nawe yagize ati”Twaryaga ari uko tugiye gushakisha kubera ibiraka none byarahagaze inzara igiye kutwicana n’abana”.

Umunyamakuru wa intyoza.com yabajije aba baturage uwabahamagaye bakaza ku biro  by’Akarere bamusubiza ko bari barumvise ko hari abafashijwe baza bashaka kureba ko nabo babarengera.

Nyuma y’umwanya muto aba baturage bari kubiro by’Akarere, inzego z’ubuyobozi zahise zihagera, aho BIZIMANA Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana yaganiriye nabo akabasaba gusubira iwabo, ababwira ko ku karere nta biryo bihari.

Aganira n’Umunyamakuru, uyu muyobozi yavuze ko aba baturage ikibazo cyabo nawe yacyumvise, ko ngo bari baje gufunguza. Avuga ko yahageze bakamubwira ko baje gufunguza kuko bashonje bo n’imiryango yabo ariko akabasaba guzubira iwabo bakegera abayobozi b’Imidugudu batuyemo bagashaka uko bahabafashiriza kuko ku biro by’Akarere nta biryo bihari.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’akarere ka Nyanza avuga ko ubuyobozi bw’akarere  bwatanze ubufasha ku bantu 3703 baturutse mu miryango 1226. Mubyo batanze, ibiribwa n’ibikoresho by’isuku mu mirenge itandukanye igize aka karere ariyo Nyagisozi, Rwabicuma, Busoro, Cyabakamyi na Busasamana.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →