• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
08/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
08/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
08/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws

Louise Mushikiwabo yavuze ko gutorwa kwe muri OIF nta sano bifitanye n’irekurwa rya Kizito Mihigo

Umwanditsi
April 23, 2020

Mu kiganiro Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga mukuru wa OIF yagiranye na RFI kuri uyu wa 23 Mata 2020, mu bibazo yabajijwe harimo n’igisanisha ugutorwa kwe muri uyu muryango n’imbabazi Kizito Mihigo yahawe igihe afungurwa. Yasubije ko ibi bidakwiye guhuzwa kuko nta sano bifitanye. Yabajijwe kandi ku rupfu rwe agira icyo aruvugaho.

Umunyamakuru yabajije Madame Louise Mushikiwabo ko mu kwezi k’Ukwakira 2018 ubwo yatorerwaga kuba Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa (OIF), byaba byaratewe n’imbabazi zari zimaze igihe gito zihawe Umuhanzi Kizito Mihigo.

Madame Mushikiwabo mu gusubiza iki kibazo, yabwiye umunyamakuru ko gutorwakwe nta sano na nke gufitanye n’imbabazi z’uyu musore. Yagize ati“ Gutorwa kwanjye ntaho guhuriye no kurekurwa k’uwo musore, yarekuranwe n’amajana, ndakeka hagati ya 200-300 barekuwe icyo gihe. Ni uguhurirana kwiza ariko kudafite aho isano”.

Yanabajijwe kandi ku by’urupfu rwa Kizito Mihigo, avuga ko iki kibazo akizi neza, ko ndetse uyu Kizito Mihigo amuzi binashingiye mu mirimo yakoraga mbere y’uko aza kuyobora OIF. Yibukije ko asubiza nk’Umunyarwandakazi, nyuma nk’umunyamabanga mukuru wa OIF. Avuga ko bikwiye ko hari igihe abantu bagomba kumva ko hari abanyarwanda bashobora gupfa urupfu rusanzwe cyangwa no kuba bakwiyahura.

Avuga ko azi impfu z’abantu batatu mu Rwanda biyahuye mu gihe cy’umwaka, ariko agatangazwa iteka no kubona abantu babona ko uwiyahuye mu Rwanda haba hari ukuboko kwa Leta kubirimo. Ahamya ko iri ari ikosa abona rikwiye kuzakosorwa.

Mushikiwabo, yibukije aba banyamakuru ko mu minsi ishize ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa TV5 ikibazo gisa n’iki, byatumye ashaka kumenya uko mu Gihugu cy’u Bufaransa byifashe maze agasanga mu gihe cy’Umwaka umwe, ibiri hari abantu 130 biyahuye muri gereza.

Madame Louise Mushikiwabo, avuga ko ku birebana cyangwa ibifite aho bihuriye byose n’Uburenganzira bwa muntu n’agaciro ke, yaba ku Rwanda ndetse n’Umuryango uhuza ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa (OIF), bari maso.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5907 Posts

Politiki

4158 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga