General Patrick Nyamvumba yakuwe mubagize Guverinoma y’u Rwanda, ari gukorwaho iperereza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul akaba ari nawe mugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa 27 Mata 2020 yakuye General Patrick Nyamvumba ku mwanya wa minisitiri w’Umutekano. Impamvu yatangajwe ni iperereza arimo gukorwaho.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, rivuga ko ashingiye ku itegeko nshinga ryo mu mwaka wa 2003, nkuko ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, cyane mu ngingo yaryo y’116;

Kuri uyu wa 27 Mata 2020, Perezida wa Repubulika yakuye General Patrick Nyamvumba mu mirimo ye, ku mwanya wa Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu kubera iperereza arimo gukorwaho.

Uyu mwanya wa Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu yari awumazeho igihe kigera ku mezi atandatu kuko yawushyizweho mu kwezi k’Ugushyingo 2019, ubwo yari akuwe ku mwanya wo kuba umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda-RDF.

Muri iri tangazo, bavuga ko mu gihe hagitegerejwe amabwiriza mashya, General Patrick Nyamvumba aba asubiye mu maboko y’Igisirikare cy’u Rwanda, akaba ariho akomeza gukorera mu gihe kandi n’iperereza rimukorwaho rikomeje.

Itangazo riri mu rurimi rw’Icyongereza rigira riti;

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →