Kamonyi/Covid-19: Abantu 637 binjirije Leta akayabo ka 9,674,000Frws, bazira kutubahiriza amabwiriza

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Mata 2020, abaciwe aya mafaranga mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi uko ari 12, bari mu byiciro binyuranye. Barimo; ab’inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko, abimuriye utubari mu ngo zabo no mu bihuru, abateka ibyo kurya (Restaurant), amagare na Moto bihetse abantu n’abandi.

Kayitesi Alice, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi aganira na intyoza.com, yavuze ko aba bose bagiye bafatwa bagacibwa amande kubera kunyuranya n’amabwiriza ya Leta muri ibi bihe byo gukumira no kwirinda icyorezo cya Covid-19 bari mu bice byose by’imirenge y’akarere ka Kamonyi.

Amwe muri aya mabwiriza, arimo asaba buri wese kuguma mu rugo, kuba nta Moto yemerewe gutwara umugenzi, kuba nta Resitora yemerewe guteka ngo umukiriya yicare bamugaburire( kwarurira ubijyana nta kibazo), kubanta tubari twemerewe gufungura( ugura ayitwara biremewe), n’andi mabwiriza abantu bagiye barengaho.

Meya Kayitesi, avuga ko igikorwa cyo guhana abanyuranya n’aya mabwiriza gikomeza, kandi ko nta muntu wakabaye akinisha gushyira ubuzima bwe mu kaga kimwe n’ubw’Abanyarwanda n’Abaturarwanda muri rusange.

Aributsa buri wese ko kunyuranya n’amabwiriza ya Leta bihanirwa. Asaba ko buri wese akwiye kubahiriza amabwiriza na gahunda Leta yashyizeho hagamijwe gukumira no guhangana n’icyorezo cya CoronaVirus kibasiye Isi n’u Rwanda rurimo. Yibutsa kandi ko ntawe ukwiye kwishora mu bikorwa bimushyira mu makosa kandi byanagira ingaruka ku buzima bwe ndetse n’ubw’abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Madame Kayitesi Alice asaba buri wese kuba umufatanyabikorwa mu gukumira no kurwanya icyorezo cya Coronavirus, gutanga amakuru yaba ku banyuranya n’ingamba n’amabwiriza ya Leta, kimwe n’ahakekwa uwaba yaranduye cyangwa se afite ibimenyetso by’iki cyorezo cya Covid-19.

Mu Rwanda, abanduye iki cyorezo cya CoronaVrus bageze kuri 225 barimo 98 bamaze gukira basubira mu miryango yabo. Bimwe mu bimenyetso biranga uwanduye ni; Inkorora, Guhumeka bigoranye n’Umuriro. Buri wese ashobora kwipima akoresheje Terefone ngendanwa aho ukanda akanyenyeri 114 urwego (*114#) ugakurikiza amabwiriza. Ushobora kandi kwitabaza umujyanama w’ubuzima ukwegereye, cyangwa se mu gihe wumva ufite kimwe muri ibyo bimenyetso cyangwa byombi, ufite se uwo ubiziho cyangwa ukeka ugahamagara kuri nomero 114 itishyurwa bakaguha ubufasha.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →