Hamuritswe ishusho ikosoye ya Thomas Sankara ufatwa nk’Intwari muri Burukina Faso

Nyuma y’igihe cy’Umwaka abantu binubiye ko ishusho yamuritswe bwa mbere itasaga n’iyi mpirimbanyi y’impinduramatwara, kuri iki cyumweru tariki 17 Gicurasi 2020 abategetsi ba Burukina Faso bamuritse ishusho nshya ya Thomas Sankara.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu Alpha Barry yabwiye RFI ati: “Biragoye kuvuga ko isa 100% na Thomas Sankara ariko icyo dufite ubu kiramwerekana, kandi nicyo cya ngombwa”.

Avuga ko Leta yashyigikiye cyane uyu mushinga kugira ngo ube urwibutso rukwiye iryo zina. Urebye neza iyi shusho y’ubugeni nshya ubona ko amaso n’ibindi bice bimwe byasubiwemo biranozwa.

 

 

 

Jean Luc Bambara, wakoze iyi shusho yayisubiyemo umwaka ushize nyuma y’uko inenzwe ko idasa na Sankara.

Uyu munyabugeni nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, avuga ko ubushize icyabaye ari uko umushongi wa “bronze” bari bakoresheje washonze kubera ubushyuhe burenze 45C, bigatuma ibice bimwe by’iyi shusho bita umwimerere.

Thomas Sankara, wabaye ikitegererezo cya benshi mu myaka ya 1980 aracyakomeje gufatwa na benshi nka “Che Guevara wa Afurika”.

Yageze ku butegetsi mu 1983 azana impinduka zidasanzwe zigamije kurwanya ruswa no guteza imbere ibikorerwa mu gihugu. Yahinduye izina ry’igihugu kitwaga Haute Volta akita Burkina Faso busobanuye “ubutaka bw’inyangamugayo”.

Ishusho ye yamuritswe ejo ku cyumweru mu murwa mukuru Ouagadougou aho yiciwe tariki 15/10/1987 n’itsinda ry’abasirikare mu gikorwa n’ubu kikirimo amayobera.

Thomas Sankara, yishwe afite imyaka 37 gusa.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →