Kamonyi: Abakozi babiri bo mu buzima bafatiwe mu cyuho cya Ruswa

Abakozi babiri barimo umwe ukuriye ikigo nderabuzima cya Kabuga (Titulaire) mu Murenge wa Ngamba, hamwe n’umukozi ushinzwe abakozi (HR) mu bitaro bya Remera-Rukoma, kuri uyu wa 16 Gicurasi 2020 bafatiwe mu cyuho bakira ruswa y’umukozi ukora ku kigo Nderabuzima cya Kabuga wasabwaga kwigura ngo akunde azamurwe mu ntera.

Abafashwe ni Nzasabimana Denis, ukuriye ikigo nderabuzima cya Kabuga ( Titulaire) hamwe na Semana Karipofori ushinzwe abakozi mu bitaro bya Remera-Rukoma (Human resource).

Mu buhamya burebure bwa Uwifashije Laurence( tuzabugarukaho birambuye), umuforomo watswe ruswa y’ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (300,000Frws) yabwiye intyoza.com ko yatswe iyi ruswa ngo akunde yigirwe Dosiye kandi yoherezwe muri Minisiteri y’Ubuzima bityo azamurwe mu ntera kubera Dipolome ya A1.

Uwifashije, avuga ko aya mafaranga akimara kuyasabwa yabimenyesheje inzego z’umutekano zikabikurikirana, maze ubwo uwari uyashyiriye abayamusabye I Muhanga bahse bafatirwa mu cyuho batyo. ( inzira ndende Uwifashije yanyuzemo yakwa ruswa tuzayigarukaho mu nkuru ijyanye n’ubuhamya kuri iyi ruswa n’uburyo iki cyago cya ruswa gikomeje kubica bigacika muri aka Karere). gusa ngo impungenge nyuma yo gutanga aya makuru ntabwo zabura kuko hari benshi bamunzwe na ruswa mu karere bashobora kumureba nabi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice yemereye intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Ati“ Hari abakozi 2, HR( human Resource) w’Ibitaro na Titulaire wa HC ( health Center) ya Kabuga bari mu maboko ya RIB, bakurikiranweho ibyaha bya Ruswa. Bakekwaho kuba barasabaga ruswa abasinyisha ku Karere kugira ngo amabaruwa yabo yoherezwe Minisante bahabwe appointment ijyanye na Level ya A1”.

Marie Michelle Umuhoza, Umuvugizi w’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda-RIB yemereye intyoza.com ko aba bakozi babiri bafatiwe I Muhanga bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB I Nyamabuye.

Ati“ Bafashwe ku itariki ya 16 z’uku kwezi, bakurikiranweho icyaha cyo kwakira ruswa, bafungiye kuri Sitasiyo ya Nyamabuye muri Muhanga”.

Mu gihe aba bafashwe bahamwa n’icyaha, bahanishwa ingingo ya kane yo mu itegeko Nomero 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa aho mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo hagira hati” Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye”.

Bamwe mu baganiriye na intyoza.com ku kibazo cya ruswa muri Kamonyi twagiye twandikaho kenshi, bavuga ko hari benshi mu bakozi haba mu buzima, mu burezi n’ahandi badashobora kubona akazi nta Ruswa batanze. Ibi kandi banabihuza no kuba hari ibiciro byashyizweho bya Ruswa ku buryo buri wese mu kiciro cy’umurimo ajemo biba bizwi. Hari ndetse n’amazina byose tuzagarukaho tubihuza na buriya buhamya bitewe n’ikicyiciro cya ruswa, yaba iy’Igitsina cyangwa amafaranga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

31 thoughts on “Kamonyi: Abakozi babiri bo mu buzima bafatiwe mu cyuho cya Ruswa

  1. GISAGARA Regis May 18, 2020 at 4:09 pm

    Muraho? Ntakidasanzwe iyo ni imbuto mbi yasizwe n’ubuyobozi bwa Gafurumba. Santé irarwaye rwose muri Kamonyi.

    Ugeze Kuri centre de CYERU ,KAYENZI n’ahandi henshi wakwibaza niba batibera muri Leta yabo ,ruswa ni ibintu byabo ,bakagerekaho kwica cyangwa bagakiza.

  2. Ndahiro john May 18, 2020 at 4:18 pm

    Oya MIGAMBI ERIC Titulaire wo ku CYERU afite umwihariko ikigo nderabuzima yagihinduye KINGDOM .

    1. Umwanditsi May 19, 2020 at 10:53 am

      Dufashe uduhe amakuru neza. duhamagare kuri 0788482254.

      1. Ndahiro john May 23, 2020 at 4:06 am

        UWANYIRIGIRA , nizereko Ari wawundi ukora kuri cause/cashier kuri C,S ya CYERU !!!.

        Ndagushimiye cyane , none rero muvandimwe twibukiranye nawe ibyo uzi neza Kandi ubamo buri munsi , MIGAMBI ERIC :
        1-Ni Titulaire
        2-Perezida wa njyanama y’umurenge wa Mugina C,S CYERU yubatsemo, ibi ntubizi?.
        Kuba indacyemwa mumico no mumyifatire ubimubonaho Koko?

        *Aho ruzingiye rero, ko Madame we yakoraga aho kuri C,S ya CYERU yahavuye ate? Ubu akorera he? Bari bananye bate ? Ubu bananye bate ? Aha urasabwa kuvugisha ukuri kuko Ni ibintu wabayemo .
        *Aho ruzingiye nanone ,Titularaire Adjoint,Ni umudamu nawe aha ndavuga uwungirije Migambi Eric ubona umubano ntacyo wawuvugaho?
        Ngaho kivuge Kandi neza .
        Iyi situation nguhaye yo nyine watinyuka Koko ukavuga ko Koko Boss wawe afite ubudakemwa mumico no mumyifatire?

        Ese wowe UWANYIRIGIRA. ko tuzi ko utatsinze ikizamini aho ibyo uvuga ntibyaba Ari ugucinya inkoro?

        Nkwifurije ibihe byiza.

        1. Uwanyirigira May 28, 2020 at 12:03 pm

          Ok, nizere ariko ibi ubikora ubizi neza ko uba wihimbye amazina kuko gusebanya nkuku ni ukurengera . Wari bizi se ko wenda ko ari umuyobozi atabona umwanya woguta nkawe. Abikurikiranye warubizi ko amazina nyakuri yawe yagaragara? Nshuti yanjye iyi message yawe irimo ubuswa bwinshi nyine njyewe ndahakorera nyine urabizi . None ari njyewe nawe ufite amakuru y’ impamo ninde? Kdi nyine uretse nokuba makorera hari nabagenzi banjye dukorana nushaka amakuru uzaze uyahabwe apana ibihuha no gukora nk’ igikoresho . Buri wese uko ahakora azi uko yahinjiye ari uwangajwe na karere cg Minisante azi uko yahageze kdi uko gusebanya ntabyo nzi kdi nzi neza ko nta watwika inzu ngo ahishe umwotsi ayo makuru ni ibihuha kdi hari itegeko rihana umuntu utangaza inkuru zibihuha. Ubuzima bwite bw’umuntu wabuvogereye kdi nta bimenyetso nibwo bujiji bwa message yawe rero no kuvuga ibidahari. Ku Cyeru dufite imikoranire myiza ntutubibemo umwuka w’urwango turakijijwe.

        2. Uwanyirigira May 28, 2020 at 12:22 pm

          Ndinda nshinya inkoro se harya mubankoresheje ibizami urimo?

          Ubundi umugabo nyamugabo nuwandika agaragaza amazina ye bwite ariko nubwo uziko ibyo uvuga ubihagazeho jya ukoresha amazina yawe ureke kwihimba ayabandi . Naho rero niba ntaratsinze mpereza ibaruwa insezerera kuko njyewe mfite uburyo nabaho. Ahubwo wowe ndibaza niba mugusebanya usezerewe wabona aho bikwinjiriza.

        3. Micomyiza June 7, 2020 at 11:18 pm

          Ariko imvugabusa ziragwira aho ubaye harabawe da! Ibyo Uwanyirigira avuga niko kuri kuko amazina ukoresha si ayawe ibyo babyita ubusutwa kdi nta muntu w’ umusore uzimura utyo uri umugore rwose jya ukoresha rero amazina yawe nyakuri. None se wa mugani ko uhakora ahari ubwo nkawe ubaba uvuga iki uretse gusebanya.ubwo se ubwo ubusutwa uvuga ko utenda gusimbuza uwo mudamu w’uwo muyobozi urashya warura iki? Erega mujye mureka abafite Impano yo kuyobora bayobore kuko twese nti twaba abayobozi ibyo babyita ishyari wowe wihise Ndahiro John we.

    2. Uwanyirigira May 19, 2020 at 3:12 pm

      John Ndahiro koko wagiye ukizwa uwo Migambi Eric haba hari icyo mupfa? Bajye bagera kuri terrain babirebane ubushishozi kuko uwo mu Titulaire mu Murenge wa Mugina afatwa nk’ inyangamugayo kdi ni umukozi w’ indashyikirwa.

    3. Uwanyirigira May 19, 2020 at 3:29 pm

      Umva , wagirango mufite icyo mupfa ariko Ndahiro? Mujye mukorana ubushishozi. Uwo mu Titulaire mu Murenge wa Mugina afatwa nk’inyangamugayo kdi ni umukozi w’indashyikirwa. Ubwo rero aho gutera urubwa uwo Migambi Eric ujye utera urutoki.

      1. Ndahiro john May 20, 2020 at 11:50 am

        Umuryango /family utazimuye urazima.

        Mureke tubitangaze Kandi byaba bigiye kuba nk’ibyabaye kuri ELIA byaravuzwe bugiye gucya basanga agomba kujya nomunkiko (court )

        Ubu rero byaba ibya VESTINR/ CS KAYENZI bizamenyekana ,byaba MIGAMBI ERIC nabyo bizagaragara aya Ni amahirwe rero ,inzego zirebwa n’iki kibazo nizitabare .

        INZEGO ZIRAHARI DUTUZE TWESE.

        Murakoze.

        1. Chanella May 20, 2020 at 1:10 pm

          Aya makuru yanyu ntiyubaka igihugu wabonye he aho gusebanya byubaka

        2. Patric May 23, 2020 at 4:40 pm

          Mwese nti muri RIB mwikora akazi kayo amagambo yo gusebanya nayo irayakurikira kdi bakayahanira ubwo rero iri sebanya ntiturikeneye kuko ritubaka abataratsinze exam ntibarasezererwa mukazi mutegereze bazabasezerere Migambi Eric ukora neza songa mbere aba magambo yo gusebanya rekana nabo

  3. SERGE May 18, 2020 at 4:37 pm

    Kubijyanye na ruswa miri Kamonyi cyane cyane muri secteur ya santé ,uwashaka yaceceka none c NZABAHIMANA ELIA ubu ntiyidegembya ? None c yakoze amabi make?

  4. Josée May 18, 2020 at 4:41 pm

    Aba TITULAIRE bafite pouvoir totalitaire

    Naho CYERU nimuyihorere ,ERIC MIGAMBI arashyigikiwe .

    Ni nka ELIA nezaneza

    1. Umwanditsi May 19, 2020 at 10:52 am

      Wadufasha ukaduha amakuru neza kuri number 0788482254!?

  5. aimable nsabimana May 20, 2020 at 5:46 am

    muzagere mukigo nderabuzima cya kayenzi mwirebere ibyo titilaire vestina yirirwa akora umutungo wacyo awujera nkuko ajera urugorwe yitwaje ko ashyigikiwe nubuyobozi bw,akarere harimo uwitwa thadeo vice mayor w,ubukungu bavuka hamwe hano ikayenzi ibindi namwe murabizi.

    1. Umwanditsi May 20, 2020 at 7:51 am

      Byaba byiza bikanadufasha uduhamagaye kuri 0788482254 ukaduha amakuru mpamo, arambuye. Kuhagera byakwihuta kdi tukaba dufatanije gutanga umusanzu wo kubakaa Igihugu n’imiyoborere myiza. N’undi wese ufite amakuru ashaka gusangiza abanyarwanda ntahejwe.

    2. Mucyo yves May 24, 2020 at 11:21 am

      Ese woe uri umu Auditeur kuburya waba waragiye gukora audit ugasanga aruko bimeze? Cy uruwo kwirirwa usebanya gusa bura gukora ugumye ubuze ubugambo

  6. Amani May 20, 2020 at 10:36 am

    Akenshi Muzasanga abantu bashyira Comment zisebanya hano ku mbuga aba Ari Abakozi bananiranye Iyo umuntu yanditse ngo Titulaire na Vice Moyor ubwo aba yabanje Gutekereza Koko abo Bantu bahuriyehe Koko ?Iyo badaheruka Induru ntibanyurwa
    Kayenzi iratekanye ubu bigaragarira buri wese ndetse n’Abaturage tuyigana turabibona ko habaye Impinduka naho ibyo kuvuga ngo Titulaire yahagize akarima ke ababivuga n’abatajya banyurwa n’Ibyiza ahubwo umuyobozi w’Ikigo cya Kayenzi ntatezuke kubera ibi akomereze aho ageze ashyira kiriya kigo kumurongo kuko aho kigeze Turahashima

    1. tuyisenge May 21, 2020 at 7:37 am

      gushyira ikigo kumurongo ntibisobanura gushyiraagapfuka munwa kubakozi ubabuza kuvuga ngo baterekana amakosa ukora sibanga c.s kayenzi ni akarima ka vestina ayinkamiye na sosthene umujura ruharwa umufasha kwiba umukozi badashaka ntago yahamara kabiri naho kubigendanye nizo diplome zabo zo muri congo zo baraziguze si ibanga n’ababibafashamo turabazi uhereye kuri titulaire ujya muri congo rimwe mumezi atatu ubu ejobundi azazana diplome ya lisence ababwire ngo avuye kwiga muyimuhembereho kandi yarayiguze akagura na releve zose muri kino kigo dufitemo nabandi baziguze ariko simbabujije amahirwe yabo kuko abagombye kubikurikirana nibo babashyigikiye rero uhagarariwe ningwe aravoma nge nibaza impamvu ababantu bategura ngo bave kumirimo bakora kuko nukwiba igihugu

  7. Gisurere Hubert May 20, 2020 at 11:41 am

    Aya Ni amakuru niba Ari ugusebanya byaba ari bibi rwose ariko nabo mubareke babivuge rwose
    None c Ni gute Migambi Eric wo kuri CS CYERU yaba arimuri njyanama y’umurenge wa mugina (Perezida) ntakingirwe ikibaba? Gitifu se yavuga ibitagenda bye.

    Bidasubirwaho ( Cyeru) ni ubwatsi bwe .Kingdom.

    Ariko ubundi hakozwe iperereza ?.

  8. Simbananiye May 20, 2020 at 4:02 pm

    Sha uri Igisurere Koko!!!!Ninde wakubeshye ko kuba muri njyanama bivuga gukingirwa ikibaba ahubwo njye ndi RIB nareba umuntu wese ufitanye ikibazo n’Aba bayobozi bavuzwe haruguru nkagira ibyo mbabaza bijyanye n’Umwirondoro kuko aha harimo nisebanyabuhanga kweri
    Ubu se urandika kubitangazamakuru wigeze utanga amakuru muzindi nzego zikuriye aba bayobozi b’Ibigo hanyuma ntiwabona Igisubizo
    Icyo nakubwira nuko wagumana ayo mahumane yawe ukareka kudusebereza Akarere n’Abayobozi

  9. tuyisenge May 21, 2020 at 7:20 am

    burya ntanduru ivugira ubusa kumusozi,yaba intyoza cg nabandi bifuza kumenya aya makuru muzagere ikayenzi kukigo nderabuzima mukurikirane ibijyanye na diplome y’impimbano ya sante public yo muri congo ikoreshwa numukozi witwa dusabimana sositene ayihemberwaho kdi yabifashijwemo na titulaire ayinkamiye vestine ndetse nuriya mukozi w’ibitaro ufunze semana carpafore kuri ruswa yatanzwe inyujijwe kuri ayinkamiye vestine y’ibihumbi500000frs nonese ubu uwo mukozi ntarimo kunyereza umutungo w’igihugu ? mwarangiza mukavuga ngo ikigo akiyoboye neza.

    nimushaka gukora iperereza kubijyane na diplome ya dusabimana sostene muzamubaze igihe yagiriye kwiga muri congo mumubaze n’urwandiko rw’inzira yanyuzemo ajya kwiga yo yewe mubaze n’abakozi niba uyu mugabo muricyogihe avuga ko yagiye kwiga ,yaba yarigeze arenga ikayenzi ibi mbabwiye nukuri muzage no muri imigration muzasanga ntaho yatse icyangombwa rero ibi tubabwira si amatiku ahubwo ni amakuru inzego zubuyobozi ziba zigomba kwitaho kuko twagiye tubuvuga kenshi ntibyitabweho,ikindi uyu socithene ninawe ufasha uyu mugore mumanyanga yose yo kurya amafranga yaba ayagenewe ababana nubwandu bwagakoko gatera sida,gutanga amasoko bakaka amafranga babinyujije k’umu commissionaire wabo nawe ukora muriki kigo muri pharmacie witwa aime kdi nimunakurikirana uburyo uyu mukozi witwa aime yinjiye mukazi muzasanga yaratanze bya bihumbi 300000 nk’ibyo bariya bakozi bafunzwe bazira ,haribyinshi tutabasha kuvugira hano uriya wiyise amani watanze igitekerezo nkurikije ibyo arimo kuvuga ahubwo nuriya mu titulaire ayinkamiye vestina wabyanditse ashaka kugaragaza ko ibi bitekerezo bitangwa nabakozi bananiranye ibindi nimuikenera muzaze kuri terrain tuzabibabwira si ugusebanya aya ni amakru.

    1. Isimbi May 21, 2020 at 11:00 am

      Ibyo Amani avuga ni ukuri uzasanga akenshi abantu bandika ibintu nk’ ibi byogusebanya ari bamwe mu bakozi baba ari indiscipline akenshi uzasanga birirwa babazengurutsa ibigo ngo barebe ko bakwikosora ahubwo nkaho bakwikosoye ukagirango babatumye guhangana na bakoresha babo. Ahubwo abantu batanga mutation bajye bibuka no gukurikirana abo bakozi wagirango ntibize discipline babereyeho kubangamira abandi bajye bareba amakuru yaho bimuriwe bakurikiran
      e imikoranire yiwe na bagenzi babo cg umukoresha we.

      1. salome bony May 21, 2020 at 2:12 pm

        isimbi we nubwo uwo mukozi bamuha mutation ariko rimwe narimwe inyinshi ushobora gusanga zituruka kukibazo afitanye numuyobozi we kuberako hari amakosa akorwa nabayobozi umukozi ntayihanganire yayavuga bikamuviramo kumuhesha iyo mutation RIB rero nikore akazi kayo nonese niba bavuze ngo umuntu arimo gukoresha diplome y’impimbano kandi akayihemberwaho mukazi kandi wajyayo ugasanga nibyo nabyo ubwo ni ugusebanya? nimubareke bisanzure bavuge ibibabangamiye batange amakuru wenda byatuma nabo bayobozi bisubiraho nubwo RIB yabyirengagiza ariko biriyabyo kubikorera verfication birashoboka cyane

  10. jola May 21, 2020 at 2:38 pm

    mwiriwe !nge we na koranye ikizamini cy’akazi nuwo mukozi wavuzwe ko yahaye vestine amafranga witwa aime banyima amanota yange ariko ikibabaje nuko uwo mukozi yamuhaye akazi agendeye kuri lisence y’impimbano none ubu akaba aribwo yakoze ikizamini cya concil kimuhesha kubona lisence ibyo rwose nukuri muzage ikayenzi mubaze titulaire vestine icyo yagendeyeho aha akazi umugabo witwa aime bavuze wamuhaye 300000milles abareke lisence ya presence ubundi mujye kunama yigihugu yabaforomo muzasanga iyo lisence itabaho.kandi ngewe twariganye ndamuzineza rero nibyo mvuga ndabizi RIB Nibakenera amakuru tuzayabaha ariko nibaze ikayenzi barebe izo dossier ebyiri iya data manager ndetse na lisence ya aime yatanze ajya kwinjizwa mukazi.

    1. Muhimana Emmanuel May 21, 2020 at 5:34 pm

      Ikigaragara uku ni ugusebanya pe

      1. SERGE May 22, 2020 at 7:57 pm

        Muvandimwe,ntabwo Ari ugusebanya AYINKAMIYE VESTINA, icyambere RIB yaheraho Ni Diplome ye ya Secondaire.
        NB:Ntiyigeze yiga secondaire ahubwo yize Auxilliaire.
        Bazamubaze kwerekana ibyangombwa bya secondary ,barebe ikigo avuga ko uizeho nibasanga yrigeze akigeraho bizaba Ari ugusebanya. Igikenewe Ni ukubaza amakur kuri icyo kigo gusa , aho avuka harazwi,amashuri yizwe arazwi Ni Auxilliaire .
        Dore ikintu cyoroshye muzamubaze muti”Ese wize Auxilliaire?” Azasubizango yego.
        Noneho mumubaze muti”wize c Secondaire? Wayizehe kuva muwuhe mwaka ?uyirangiza ryari?

        Ikindi muzamubaze muti “Ese watangiye akazi ryari? Muwuhe mwaka ? Mumubaze muti”Ese watangiye akazi uri Auxilliaire ?cyangwa uri Umuforomo?
        Ibi bizatuma mumenya byinshi .

        Naho Diplome ya A1 Ni inkongomani .

        Ari VESTINA Ari SOSTENE Ibyabo kubimenya ntibisa ubuhanga cyane.

        1. Mucyo yves May 24, 2020 at 11:40 am

          Ahubwo RIB izaguhe akzi umuntu Uzi nibyo umuntu yasubize bamubajije icyo nicyo kigaragaza ko usebanya pe!! Ngo muzamubaze gutya azasubiza gutyaa reka amagambo woe ahubwo ndumva ushaka gusubiza iteramber inyuma pe

  11. Ramber May 23, 2020 at 9:56 am

    Ibyo Muvuga ntabyo muzi ngewe akarere kazadufashe gacekinge EQUIVALENCE YA SOCITHE kuko ndabizi yayicurishije i Kigali muri Secretaria Publique Atanga 80000 kandi ni Impamo Ndabizi neza kuko yabikoze agirango bamuhembere A1

  12. linda May 24, 2020 at 6:35 am

    ese mwese ntimuzi aho RIB ikorera muri iyi mirenge ? mushobora kwandika neza ayo makuru murimo kuvuga mukayabagezaho maze mukareba ko ibyifuzo byanyu bidasuzumwa neza kdi mubushishozi muhamagare kdi iyi numero cg muyandikire kuri whatsap ibyo bibazo bijyanye nizo diplome z’impimbano mubisobanure neza muraba mutanze umusanzu wanyu mukubaka igihugu;07883311400 urwego rwa police rushinzwe kurwanya ruswa.

Comments are closed.