Kabuga Félicien yagejejwe imbere y’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa arinzwe bikomeye(Amafoto)

Umunyarwanda Kabuga Félicien uherutse gufatirwa mu gihugu cy’Ubufaransa i Paris mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’imyaka 26 yihishahisha ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda akekwaho, yagejejwe imbere y’Ubushinjacyaha bw’iki Gihugu kuri uyu wa 19 Gicurasi 2020. Umutekano wari urinzwe mu buryo bukomeye.

Kabuga Félicien, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yashakishijwe n’ubutabera kugira ngo abazwe iby’uruhare akekwaho muri Jenoside. Mu mwaka w’1997, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’iy’Arusha, rwaje kumushyirira impapuro zimushakisha ku rwego mpuzamahanga ariko agenda yihishahisha ku buryo kumuta muri yombi byagiye bigorana bitewe n’ubutunzi bwe nkuko byagiye bivugwa.

 

 

 

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →