Bosenibamwe Aimé yitabye Rurema

Bosenibamwe Aimé, yitabye Rurema kuri uyu wa 23 Gicurasi 2020 azize uburwayi. Yayoboraga ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS).

Bose ni bamwe, atabarutse afite imyaka 50 y’amavuko. Mbere yo guhabwa inshingano zo kuyobora ikigo cy’Igihigu cy’Igororamuco, yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Yavuye ku kuyobora iyi Ntara y’Amajyaruguru mu mwaka wa 2017, aribwo yagirwaga umuyobozi mukuru w’icyo kigo cy’Igororamuco gihuza ibigo byose byakira abantu bavuye mu bice by’igihugu, aho baba ari abafashwe ku bw’imyitwarire mibi, ibangamira ituze n’umudendezo w’abandi mu muryango Nyarwanda.

Bamwe mubari bamuzi, n’abababajwe n’urupfu rwe banyuze kuri Twitter bagira icyo bamuvugaho:

 

Imana imuhe iruhuko ridashira.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →