Kamonyi: Abarimu bongeye gutaka itinzwa ry’imishahara yabo

Abarimu bo mu Karere ka Kamonyi, nyuma y’uko mu kwezi gushize babonye amafaranga y’umushahara wabo bitinze, na none baravuga ko hongeye kubaho ugutinda kw’imishahara yabo. Ubuyobozi bw’Akarere bwo buravuga ko nta ruhare bufite mu gutinda kw’iyi Mishahara, bugasaba abarimu kwihangana.

Mu mvugo ya bamwe mu barimu baganiriye na intyoza.com, bavuga ko ikibazo cyo guhembwa batinze muri kamonyi babona kigiye kuba akamenyero, bakibaza imvano y’uku gukererwa guhembwa kandi abenshi ariho bahesha amaramuko.

Mu mvugo isa n’iyumvikanisha akababaro kabo, bagaragaza ko mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo kamonyi iza ku isonga mu gutinza Mwarimu guhembwa, ibi ngo babishingira kubyo baganira na bagenzi babo bo mu tundi turere. Basaba ubuyobozi gukosora aho bipfira kugira ngo babonere ibyabo ku gihe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko bwakoze ibyo busabwa ku gihe, ko imishahara yoherejwe hakiri kare ndetse kugeza magingo aya bwo bukavuga ko nta kibazo bubibonamo.

Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ati“ Imishahara yabo yoherejwe muri Minecofin( Minisiteri y’Imari n’igenamigambi) ku gihe, kandi kugeza ubu nta kibazo batugaragariza kirimo. Barahembwa. Turabasaba kwihangana”.

Soma hano inkuru ya mbere nabwo abarimu bibaza ibyo guhembwa kwabo:Kamonyi: Abarimu mu kaga, Amezi ashize ari abiri batazi umushahara, ukwagatatu kuri munzira

Abarimu, bavuga ko mu busanzwe imishahara yabo itajya igera mu matariki 20 itarabageraho, bakavuga ko muri aya mezi ashize batazi ibibazo byabaye ku buryo amezi yikurikiranya badahemberwa ku gihe. Basaba ko ibibazo nk’ibi bikwiye gushakirwa umuti urambye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

2 thoughts on “Kamonyi: Abarimu bongeye gutaka itinzwa ry’imishahara yabo

  1. HABANABAKIZE THOMAS May 26, 2020 at 2:03 pm

    MURAHO! Abantu batangaza ibi ntabwo mpamya ko ari abarimu kuko nta rirarenga umuntu ubaghaye amakuru mujye kumukurikirana nibiba ngombwa abereke ikarita y’ akazi. Kuko nabonye hari abigize abavuhizi b’ abarimu kuko nanjye ndiwe sintuye Kamonyi kandi ntiturahembwa kandi nta kibazo mfite. Murakoze

  2. Amahoro May 26, 2020 at 2:34 pm

    Namwe ntimugakabye,
    Kuri 26 umushahara uratinze koko??!!!!!

    Nibyiza ko muduha amakuru kandi mwamaze kubona ko atwubaka.

Comments are closed.