Nyanza: Gitifu w’Umurenge na Adimini bakurikiranweho inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo wa Leta

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo n’umukozi ushinzwe imari n’ubutugetsi (Admin) mu murenge wa Kibilizi ho mu karere ka Nyanza, bamaze iminsi ibiri bafunzwe na RIB. Bakurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta n’inyandiko mpimbano.

Kuwa 26 Gicurasi 2020, nibwo aba bakozi bombi uko ari babiri; Nsengiyumva Alfred Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo na Mutware Francois ushinzwe imari n’ubutugetsi (Admin) mu Murenge wa Kibilizi ho mu karere ka Nyanza batawe muri yombi n’urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB.

Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko amakuru y’ifatwa n’ifungwa ry’aba bakozi ari ukuri. Avuga ko bakurikiranweho ibyaha bakoreye mu kazi, ko RIB ariyo ibizi kuko ariyo yabafashe ikanabakorera Dosiye. Ahamya ko harimo ibibazo by’imikorere n’imicungire itanoze.

Marie Michelle Umuhoza, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB yahamirije umunyamakuru ko aya makuru ari impamo. Ati” Bafunzwe bakekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo n’icyaha cy’inyandiko mpimbano”.

Aba bayobozi bombi, bafungiye kuri RIB, sitasiyo ya Busasamana ho mu karere ka Nyanza. Aba, baje bakurikira Muganamfura Sylvestre wahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro watawe muri yombi mu minsi yashize, aho akurikiranweho kunyereza umutungo.

Nshimiyimana Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →