Urubyiruko rw’Abagide rurashishikariza abandi kugira akarima k’igikoni

Urubyiruko rw’Abagide mu Rwanda, ruri mu bukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko guhinga uturima tw’igikoni, bityo bikabafasha kudata umwanya mubidafite umumaro, ahubwo bakarushaho kurwanya imirire mibi babyaza umusaruro umwanya bafite, ari nako barushaho gukumira ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi n’u Rwanda by’umwihariko.

Mu gihe urubyiruko hirya no hino ruri mu ngo, aho benshi bategereje kuzasubukura amasomo muri Nzeri, yasubitswe nk’imwe mu ngamba zo kwirinda kwandura no kwanduza icyorezo cya Coronavirus, umuryango w’abagide mu Rwanda ugizwe n’abari n’abategerugori, uri mu bukangurambaga bugamije kwigisha no gukangurira urubyiruko aho ruri iwabo kubaka uturima tw’igikoni, bakaba birinze guhugira mu bidafite umumaro ariko kandi baniteganyirije kuko imboga iyo zeze zifasha mu kugira indyo yuzuye. Urubyiruko rurasabwa no kubishishikariza rugenzi rwarwo.

Abagide ni umuryango wita k’uburere n’uburezi by’umwana w’umukobwa, ukaba ufite intumbero yo guha abakobwa n’abagore umwanya wo kwidagadura no kubafasha kwiremamo indangagaciro zirimo gukunda abandi, gufasha abandi, kugira ubunyangamugayo ndetse bakubaha umwanya wo kwiga ubumenyi butandukanye; nk’ubumenyi ngiro, ubumenyi shingiro, byose bibasha kwiteza imbere bakaba ingirakamaro mu muryango mugari.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umuryango w’Abagide, Umulisa Pascaline yavuze ko ubu bukangurambaga bwatangiye muri gahunda ya “Guma mu rugo”, uretse gusa kuba uturima tw’igikoni tuzabasha mu kurya indyo yuzuye, ko twanabafasha mu kwiteza imbere mu gihe bejeje byinshi, kuko uwashaka yajyana no ku isoko akagurisha.

Umulisa yagize ati” Dutegura uyu mushinga twiteguraga kuzahangana n’ingaruka za Coronavirus muri rusange, mu bukungu no mu mirire. Twifuza y’uko abanyarwanda bose n’urubyiruko by’umwihariko bamenya ko indyo yuzuye itareba gusa abana bagwingiye n’abafite imirire mibi. Urubyiruko rwacu rugomba gukora akarima k’igikoni bakanagashishikariza abandi, bagahinga bakeza ndetse bakanasagurira amasoko bakiteza imbere”.

Akomeza avuga ko barebye bagasanga byanze bikunze nyuma ya covid-19 hazagaragara ingaruka mu bukungu, ariko cyane cyane ingaruka mu mirire kuko nta bantu benshi bafite imirima, bityo batekereza ku kurwanya imirire mibi bihereye mu muryango kugira ngo urubyiruko narwo rwishakemo ibisubizo, ntibumve ko kuba bari mu rugo muri ibi bihe bagomba gutegera amaboko ababyeyi babo, ko ahubwo nabo hari icyo bagomba gukora. Avuga ko umuryango w’abagide utigisha urubyiruko amasomo yo mu ishuri, ko ubigisha uko bakishakamo ibisubizo nyuma y’amasomo.

Yasoje agira inama urubyiruko ati” Urubyiruko ndarugira inama yo kwirinda kwicara mu rugo ntacyo bakora, si byiza. Hari ubukorikori bwinshi umuntu yakora ari mu rugo, yewe babona n’umwanya wo kwandika CV( Culiculum Vitae) kugira ngo mu gihe akazi kabonetse bazabe biteguye.

Murerwa Illimune, umwe mu rubyiruko rw’umuryango w’abagide, utuye mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, avuga ko yabashije kwiyubakira akarima k’igikoni iwabo mu rugo. Yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko kubaka akarima k’igikoni bifasha kurya imboga zifite intungamubiri kuko biba bisaruriweho ako kanya, bitandukanye no kujya kuzigura ku isoko zanambye cyangwa zishwe n’izuba. Ahamya ko imboga zifasha mu kurwanya imirire mibi.

Yagize ati” Kuva twashishikarizwa kubaka akarima k’igikoni, nahise mbitangira none kuri ubu ndimo ndarya imboga nisoromeye, zifite intungamubiri bitandukanye n’igihe naryaga izo naguze mu isoko”.

Akomeza ati” Igihe twari muri gahunda ya “Guma mu rugo” nakibyaje umusaruro kuko mbere umuntu yabaga afite byinshi atekereza gukora ariko akabura umwanya wo kubikora. Gahunda ya guma mu rugo yaradufashije mbona umwanya wo kubaka akarima k’igikoni ubu ndarya indyo yuzuye”.

Yakomeje agira inama bagenzi be b’urubyiruko, abasaba ko bareka kwirirwa mubitabafitiye umumaro nko kwirirwa bareba amafilime n’imbuga nkoranyambaga batabyaza umusaruro.

Ati” Urubyiruko Ndabashishikariza ko bajya bagira icyo bafasha umuryango wabo, cyane cyane uburyo bwo guhinga akarima k’igikoni cyangwa se bagakora n’ubundi bushakashatsi mu bukorikori”.

Umuryango w’Abagide, ni uwabajene/urubyiruko kuva ku myaka 5-35 y’amavuko ndetse n’abakuru bari hejuru y’imyaka 36 y’amavuko. Ni umuryango wabonye ubuzima gatozi mu Rwanda mu mwaka w’i 1980, kuri ubu ufite abanyamuryango 16, 000 mu Rwanda hose.

Isabella Iradukunda Elisabeth

Umwanditsi

Learn More →