Ntaganzwa Ladislas wategetse Komine Nyakizu yahamijwe ibyaha bya Jenoside, akatirwa igifungo cya burundu

Umunyarwanda Ntaganzwa Ladislas, kuri uyu wa 28 Gicurasi 2020, urukiko rukuru, mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri I Nyanza, rwamuhamije ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi. Mu byo yahamijwe harimo; Icyaha cya Jenoside, Gusambanya abagore kugahato n’icyaha kibasiye inyoko muntu. Akatiwe gufungwa burundu.

Ntaganzwa Ladislas, uretse biriya byaha yahamijwe ndetse agakatirwa gufungwa “burundu”, yahanaguweho icyaha cyo kwica no gushishikariza abantu kwica abatutsi.

Urukiko rwabajije Ntaganda Ladislas niba ntacyo yongera kubyavuzwe mu rukiko ndetse n’ibihano ahawe, maze mu ijambo rimwe, ati“ Ntacyo”.

Umunyamategeko/Me Musonera Alexis wunganira Ntaganzwa Ladislas mu mategeko, yabwiye urukiko ko azajurira.

Ntaganzwa Ladislas, yahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari Komine Nyakizu ari naho ibyaha yahamijwe yabikoreye. Yafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, agezwa mu Rwanda kuwa 20 Werurwe 2016, azanywe n’indege y’umuryango w’Abibumbye, yamugejeje ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I kanombe.

Urubanza rwa Ntaganzwa Ladislas, rwasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →