Ruhango: Amavunja arenda guca amano n’ibirenge, abayobozi bamwe bati” Ni abarwayi bo mu mutwe”

Ni mu Mudugudu Mabere, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango aho umuryango ugizwe n’Umugore n’abana babiri barwaye amavunja yenda guca amano n’ibirenge. Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze na bamwe mu baturage bavuga ko uyu mubyeyi arwaye nubwo nta gihamya ya muganga bagaragaza, hakaba n’abavuga ko biterwa n’imibereho mibi.

Umukuru w’Umudugudu wa Mabere, Gashugi Augustin avuga ko uyu mubyeyi ari umurwayi, ko ndetse bamufashe ngo bamujyane kwa muganga ariko akabananira. Avuga ko uyu mubyeyi n’abana be badakunda kuboneka.

Nubwo iyi mpamvu y’uburwayi, Mudugudu ayihurizaho na bamwe mu baturage, hari n’abavuga ko iby’ubu burwayi bw’amavunja bishobora kuba biterwa n’imibereho mibi uyu muryango ubayemo kuko babaho mu buzima bwo kugenda basabiriza hirya no hino.

Inzu uyu muryango ubamo.

Mudugudu, avuga ko amano n’ibirenge by’abarwaye amavunja bigaragara ko byenda gucika. Akomeza avuga ko hari igihe uyu mubyeyi n’abana be bamara badataha bityo ngo no gukurikirana ubuzima bwabo bikabagora. N’iyo ngo abonetse, kubera ikibazo cy’uburwayi aho ubuzima bumwerekeje aragenda agashobora no gutinda gutaha.

Bamwe mu baturage baturanye n’uyu muryango nkuko Radio na Tv1 dukesha iyi nkuru ibivuga, ngo kubwabo ntacyo bakora. Basaba ubuyobozi kugira icyo bukora, bukabafata bukabajyana kubavuza. Bakomeza bavuga ko kugira isuku, uburere no kwiyitaho bifasha kutandagara no kutarwara amavunja.

Bamwe mu baturage, bavuga ko uyu muryango Leta ibaye iwitayeho, ikawubakira inzu nabo bashobora kuwitaho mu buryo bworoshye, bakajya banabahandura amavunja, by’umwihariko bakita ku bana bo Rwandarwejo. Bahamya kandi ko kuticara hamwe kwe abiterwa no kuba nta mibereho, ko abaye yitaweho n’abaturage byabafasha kumuba hafi.

Meya Habarurema Valens w’Akarere ka Ruhango, avuga ko kuba uyu muryango utishoboye, uri mu bukene ataribo bakene gusa bafite mu Karere kuko hari n’abandi. Ahamya ko mu gukemura ibibazo bahera kuri umwe ku wundi.

Meya, avuga kandi ko niba uyu muryango ubayeho nabi kandi hari ubuyobozi buwuri hafi buwurebera byaba ari ikibazo. Avuga ko hari n’igihe akarere katabimenya. Gusa ngo ku bw’uyu muryango bagiye kubikurikirana banabaze impamvu batawitayeho. Mu mihigo y’aka karere, bavuga ko baharanira kugira Ruhango icyeye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

2 thoughts on “Ruhango: Amavunja arenda guca amano n’ibirenge, abayobozi bamwe bati” Ni abarwayi bo mu mutwe”

  1. Kalisa jules June 8, 2020 at 6:13 am

    Still made kwemera ko abanyamakuru harigihe mukora inkuru mubogamiye kubanyangufu. Uyu Mayor mugihe corona yatangiraga we ubwe yababwiyeko ntamukene url muruhango none ari kuba urwaye amavunja akeneye siwe wenyine none munyamakuri uratambutse utamwibukije ko ntamezi atatu ashize yemeje ko ntamukene uba muruihango!!!! Ariko narumiwe nkubu koko abayobozi nkaba soon nyakubahwa H.E asaba kwibwiriza????

  2. Rusatsi June 8, 2020 at 3:04 pm

    Mbega mu Ruhango ,ese koko haracyariho abantu bameze kuriya muri iki gihugu,Reba ko noneho ari nahantu hagaragara nko mu mugi buriya se mucyaro bimeze gute ibi biraduha isura y’abayobozi dufite biyiririrwa mutuntu twa technic twabo naho ibindi ntubabaze ubuse koko mwese ko muzi intambara iherutse yo kurwanya amavunja ,none undebere mbega Ruhango weeee! Nubwo atariho honyine

Comments are closed.