Ya Rusake yitwa Maurice yajyanwe mu rukiko igatsinda urubanza yavuye ku Isi

Rusake Maurice na nyirayo bajyanwe mu rukiko, ishinjwa n’abaturanyi kubabangamira ku bw’urusaku rwayo murukerera mu kirwa cya Oleron giherereye mu burengerazuba bw’Ubufaransa. Urubanza rwarangiye Rusake Maurice itsinze urubanza inahabwa impozamarira itubutse y’amayero( Euro). Muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus, iyi rusake yapfuye ifite imyaka itandatu.

Iyo sake yashyigikiwe n’abantu batandukanye ku isi, ndetse ihinduka ikimenyetso cy’ubukangurambaga buharanira kurinda amajwi yo mu cyaro, ubwo yabaga intandaro y’urubanza rushingiye ku rusaku.

Ariko mu mwaka ushize wa 2019, urukiko rwanzuye ko isake Maurice irengana ndetse ikomeza kwidegembya muri urwo rugo rwo ku kirwa cya Oléron mu burengerazuba bw’Ubufaransa.

Amakuru avuga ko iyo sake yapfuye mu kwezi gushize kwa gatanu, ariko nyirayo atinda gutangaza iyo nkuru. Radio France Bleu yo muri icyo gihugu isubiramo amagambo ya nyirayo Corinne Fesseau agira ati: “Naribwiye nti kubera iyi gahunda ya “guma mu rugo”, abantu basanzwe bafite byinshi bibahangayikishije.Twaguze isake yindi kandi nayo twayise Maurice, ibika neza rwose nk’iyo yindi. Ariko ntabwo ishobora gusimbura Maurice wacu”.

Madamu Fesseau yagerageje kugabanya urusaku rwo kubika rw’isake Maurice ya mbere, harimo no gushyira ibiringiti ku nzu yayo.

Ibibazo by’isake Maurice, byatangiye ubwo umugore n’umugabo bari mu kiruhuko cy’izabukuru bafite inzu abantu baruhukiramo aho ku kirwa cya Oléron, bashinjaga iyo sake kubabangamira mu kubika kwayo.

Nuko ihita ihinduka nk’icyamamare ukuntu aho mu Bufaransa, aho isake iri mu birango by’igihugu, nyuma inyandiko igamije kuyirengera ishyirwaho imikono n’abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo.

Madamu Fesseau, umaze imyaka 35 atuye aho i Oléron, BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko byari kumusaba kwimuka cyangwa agacecekesha isake ye Maurice iyo umucamanza aramuka yanzuye ko koko ifite amakosa.

Rusake Maurice.

Ariko mu kwezi kwa cyenda mu mwaka ushize wa 2019, umucamanza yemeranyije na ba nyirayo, ategeka abari bayireze gutanga impozamarira y’ama-euro 900 (ni arenga 900,000 mu mafaranga y’u Rwanda).

Icyo gihe, ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo ya Madamu Fesseau agira ati: “Ni intsinzi kuri buri wese wari mu kibazo nk’iki cyanjye. Nizeye ko ibi bizaba intangarugero na bo ntibarenganywe”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →