• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
04/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
04/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
04/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano

Abantu batatu bishwe barashwe na Polisi ya Kenya

Umwanditsi
June 26, 2020

Polisi y’Igihugu cya Kenya kuri uyu wa 25 Kamena 2020 yarashe ikoresheje imbunda n’amasasu mu kivunge cy’abantu bigaragambyaga bamagana ifatwa ry’umumotari warenze ku mabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Mu itangazo rya Polisi ya Kenya, rivuga ko umuntu wa mbere wapfuye ari umugabo w’imyaka 40 y’amavuko warashwe ubwo abandi batwara taxi moto(abamotari) barwanyaga umupolisi wari ujyanye mugenzi wabo kuri Sitasiyo ya Polisi.

Polisi, ivuga ko abigaragambya bahise buzura kuri iyo Sitasiyo, batwika inzu y’uyikuriye. Barashwemo amasasu menshi hapfa abandi babiri. Iri tangazo kandi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, rigaragaza ko “umukuru w’igipolisi cya Kenya yategetse ko umupolisi uvugwa mu kurasa abantu kwabaye afatwa agafungwa“.

Nyuma y’ibyabaye, abantu benshi bagaragaje akababaro batewe no gukoresha imbaraga z’umurengera kwa Polisi mu kurwanya abigaragambya bikavamo gupfa kw’abantu batatu.

Kuwa kabiri, umupolisi wundi wa Kenya yarezwe mu rukiko kwica umwana w’imyaka 13 witwa Yasin Moyo, warashwe ari ku ibaraza ry’iwabo Polisi iri kubahiriza amategeko y’umukwabu i Nairobi. Duncan Ndiema uyu mupolisi uregwa yahakanye ibyaha ashinjwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga