Abahoze bayoboye inyeshyamba muri DRC bahawe ubutumwa bwo kujya kugarura amahoro

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo kohereza abahoze bayoboye imitwe y’inyeshyamba mu turere bakomokamo tukirimo abarwanyi ngo bazisabe guhagarika imirwano. Mu boherejwe, harimo babiri bigeze gucirwa urubanza n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha-CPI rw’I La Haye.

Bamwe muri izi ntumwa zoherejwe, bamaze kugera mu Ntara ya Ituri gusaba inyeshyamba ziharwanira ko zakwemera gushyira intwaro hasi, bityo imirwano ikomeje guhitana abaturage batari bake igahagarara.

Muri aba boherejwe, harimo Germain Katanga waciriwe urubanza n’urwo rukiko mu mwaka wa 2014 ashinjwa ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu hamwe n’ibyaha byo mu ntambara igihe umutwe w’abarwanyi bo mu bwoko bw’aba Lendu yari ayoboye wateraga ku musozi umwe bakica abantu bagera kuri 200.

Undi mu baciriwe urubanza na CPI, ni Mathieu Ngudjolo, yaciriwe urubanza n’uru rukiko ashinjwa ibyaha nk’ibyo muri icyo gitero ariko nyuma aza kurekurwa.

Muri iyo ntara ya Ituri, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko abantu bitwaje intwaro baherutse kwica abantu 11 harimo n’abasirikare n’abategetsi b’akarere, baguye mu mutego washinjwe umutwe wa CODECO umaze igihe ushinjwa ubwicanyi butari buke.

Adel Alingi Mokuba uyoboye akarere ka Djugu, yasubiyemo amagambo agira ati: “Abapfuye ni 11, harimo icyegera cy’umukuru w’akarere ushinzwe ubukungu, abapolisi batatu hamwe n’abasirikare bane”.

Ituri, ni imwe mu ntara zitari nke zibarizwamo imitwe yitwaje intwaro ishinjwa gukora ibyaha bitandukanye mu mashyamba y’uburasirazuba bwa Congo, igihugu iruta u Rwanda inshuro zisaga 90.

Kuva mu kwa 12 kw’umwaka wa 2017, abantu barenga 1,000 bagizwe ahanini n’abasivire bamaze kwicwa mu ntara ya Ituri, muri bo 375 bakaba bishwe kuva mu kwa gatatu uno mwaka, nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe mpuzamakungu ONU.

Iryo shyirahamwe riherutse gutangaza ko ibitero birimo gukorwa “bishobora gufatwa nk’ibyaha by’agahomerabunwa bikorerwa ikiremwamuntu hamwe n’ibyaha byo mu ntambara”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →