Hari kugeragezwa umuti wa Covid-19 ushobora kuvura abarwayi 2 kuri 3 buri munsi

Igeragezwa ry’ibanze ry’umuti w’uruganda Biotech synairgen rubarizwa I Southampton ho mu majyepfo y’Ubwongereza, rirerekana ko uyu muti mushya wa Covid-19 ugabanya cyane abarwayi barembye bakeneye kuvurwa byihariye nkuko banyiri iyi Kompanyi ikora uyu muti babivuga.

Uyu muti w’uruganda rwitwa biotech Synairgen, ukoresha proteyine yitwa ‘interferon beta’ ubusanzwe ikorwa n’umubiri iyo utewe na virus. Iyo proteyine igera mu bihaha hakoreshejwe igikoresho (nebuliser) gifasha umuntu guhumeka, byizewe ko ifasha umubiri kongera ubwirinzi.

Ibyagezweho by’ibanze birerekana ko uyu muti ugabanya abarwayi ba Covid-19 barembye, nk’abakeneye ibyuma byongera umwuka (ventilators) ku kigero cya 79%. Ikigo cyakoze uyu muti, kivuga ko mu igerageza, abarwayi babiri kuri batatu bashoboraga gukira buri munsi.

Iki kigo, kivuga kandi ko habaye “igabanuka rikomeye” ku guhumeka nabi kw’abarwayi bahawe uyu muti. Ikigereranyo cy’igihe abarwayi bamara mu bitaro nacyo cyagabanutseho 1/3 ku bahawe uyu muti, kiva ku minsi icyenda kigera kuri itandatu.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku barwayi 101 bari barwaye Covid-19 bari mu bitaro icyenda byo mu Bwongereza. Kimwe cya kabiri cyabo barwayi bahawe uyu muti, ikindi gice cyabo gihabwa ikizwi nka placebo, uyu muti ariko udakora.

Ibyavuyemo

Amakuru arambuye neza y’ibyavuyemo ntaratangazwa, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko itakwemeza ibivugwa kugeza ubu n’iki kigo gikora imiti. Gusa niba uyu muti ukora nk’uko iyi kompanyi ibivuga, bizaba ari intambwe ikomeye mu kuvura icyorezo cya coronavirus.

Umushakashatsi ushinzwe igerageza, Tom Wilkinson, avuga ko ibi byavuye mu igeragezwa nibyemezwa mu buryo bwa nyabwo, uyu muti “uzahindura ibintu“.

Muri rusange, iri gerageza ryari rito ariko ibyarivuyemo mu gukiza abarwayi “birakomeye bidasanzwe” nk’uko Wilkinson abivuga.

Ni iki kigiye gukurikira?

Mu minsi micye, iki kigo kizamurika ibyo cyagezeho ku bagenzura iby’imiti ku isi kugira ngo barebe niba hari ibindi babasaba ngo bemeze uyu muti. Ibyo bishobora gufata amezi, nubwo Leta y’Ubwongereza, kimwe n’izindi nyinshi, yavuze ko izakora ibishoboka kugira ngo imiti ya coronavirus ijye yemezwa vuba.

Birashoboka ko uyu muti nawo ushobora kwemezwa ikubagahu, nk’uko hemejwe umuti wa remdesivir mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka wa 2020. Ikindi gishoboka ni ukwemeza ko uyu muti uhabwa abarwayi benshi mu gihe abahanga bakomeza kugenzura niba uvura koko.

Igihe wakwemezwa, wo n’ibi bikoresho (nebulisers) byifashishwa mu kuwugeza mu bihaha, byahita bikorwa ku bwinshi.

Ni gute uyu muti wageragejwe?

Nta muntu wo mu bakoze igerageza wamenye neza abantu bahawe uyu muti kugeza rirangiye. Sandy Aitken, umuforomokazi wo ku bitaro bya Southampton, wahaye abarwayi uyu muti avuga ko “iyo uzi ko ari umuti, ubwenge bwawe bushobora kwibaza ibindi“.

Ikigo Synairgen kivuga ko uyu muti watangiye gukorwa mu kwezi kwa kane. Kivuga kandi ko uyu muti ushobora no gukora kurushaho ku bantu bacyandura iyi virus.

Munyneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →