Polisi ikomeje kurwanya ibyaha bibera mu biyaga na barushimusi b’amafi

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi ku bufatanye n’abagize amashyirahamwe y’abarobyi mu kiyaga cya Burera bashyize hamwe mu bikorwa byo kurwanya ba rushimusi b’amafi n’abandi bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bibera mu mazi.

Chief Inspector of Police (CIP) Antoine Nkurunziza, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi mu kiyaga cya Burera yavuze ko ibi bikorwa bikomeje kandi birimo gutanga umusaruro kuko hamaze gufatwa ba rushimusi amato yabo ndetse n’imitego itujuje ubuziranenge bifashisha baroba amafi.

Yagize ati“ Mu myaka ibiri ishize mu kiyaga cya Burera twahafatiye amato arenga 150, aya yakoreshwaga mu kuroba amafi binyuraje n’amategeko, harimo n’amato atujuje ubuziranenge yakoreshwaga mu kwambutsa abantu andi agakoreshwa mu bikorwa bya magendu. Ayo mato yose yarafashwe ndetse bene yo n’abayakoreshaga bose barafatwa”.

CIP Nkurunziza akomeza avuga ko kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Nyakanga 2020 hafashwe imitego ibiri ikozwe mu nzitiramibu, buri umwe ufite uburebure bwa metero 40. Avuga ko iyi mitego hari n’iyo basanze iri mu bwoko bwa Kaningini, ubwoko bw’imitego ifata ikanica amafi matoya.

Yagize ati“ Bitewe n’ubwinshi bw’ibikorwa byo kurwanya ba rushimusi mu kiyaga cya Burera ibi bikorwa birimo kugabanuka bigaragara. Abagize amakoperative y’abarobyi nabo barimo gutanga umusanzu ugaragara muri ibi bikorwa aho batanga amakuru y’ahantu hose higanje aba banyabyaha”.

CIP Nkurunziza yavuze ko bariya bantu usibye no kuba bakora uburobyi butemewe n’amategeko barimo guhemukira umuryango nyarwanda kuko imitego bakoresha aba ari inzitiramibu z’abaturage Leta iba yarabahaye ngo bikingire imibu itera Malariya ariko abandi bo bakayibaguraho bajya kuyitegesha amafi.

Ibikorwa nk’ibi kandi nkuko urubuga rwa Polisi rubitangaza, ntabwo bibera mu kiyaga cya Burera gusa kuko no muri Gicurasi byabereye mu kiyaga cya Kivu ahafatiwe imitego irenga 27 itujuje ubuziranenge (Kaningini). Iyo yafashwe nyuma y’ukwezi kumwe hamaze gufatwa abarobyi 17 nabo bafatiwe mu kiyaga cya Kivu.

CIP Nkurunziza yakanguriye abaturage baturiye ikiyaga cya Burera kwirinda uburobyi bunyuranyije n’amategeko, abasaba ubufatanye mu kuburwanya batangira amakuru ku gihe.

Itegeko n° 58/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imitunganyirize n’imicungire y’ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi mu Rwanda, ingingo ya 30 ivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa by’uburobyi atabifitiye uruhushya ruvugwa mu ngingo ya 16 y’iri tegeko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) n’igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi atandatu (6) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano no kwamburwa ibikoresho byakoreshejwe.

Ingingo ya 11 muri iri tegeko igaragaza ibibujijwe mu burobyi  aribyo gukoresha ibintu bihumanya bigamije kuyobya ubwenge amafi, kuyananiza cyangwa kuyica, gukoresha ibintu biturika, gukoresha uburyo bwa rukuruzi cyangwa amashanyarazi, gukubita amazi ugamije guhinda amafi, kuroba aho ibinyabuzima byo mu mazi byororokera.

Ingingo ya 29 ivuga ko Ku bw’iri tegeko, aba akoze icyaha umuntu wese, ukoresha uburyo, imiti cyangwa ibikoresho by’uburobyi bibujijwe, urobera ahantu habujijwe cyangwa mu bihe bibujijwe, udahita asubiza mu mazi ubwoko bw’ibinyabuzima byo mu mazi bitemewe kurobwa, ibifite uburemere cyangwa ingero biri munsi y’ibiteganyijwe muri iri tegeko, ubuza mu buryo ubwo ari bwo bwose abakozi bashinzwe kugenza ibyaha gukora imirimo basabwa n’iri tegeko, ukora igikorwa cyose cyatuma igice ibinyabuzima byo mu mazi byororokeramo gisenyuka cyangwa cyakwangiza ahantu cyimeza ho gutuburira no kongerera umutungo w’ibinyabuzima byo mu mazi, usenya cyangwa uhisha ibimenyetso by’icyaha bivugwa muri iyi ngingo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →