• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Urukiko rwa Canada rwemeje ko nta mutekano uri muri Amerika kubashaka ubuhungiro

Umwanditsi
July 23, 2020

Urukiko rwo muri Canada rwatesheje agaciro amasezerano ajyanye n’abimukira iki gihugu gifitanye n’Amerika, bityo rwanzura  ko kuva ubu ayo masezerano ahindutse impfabusa bitewe nuko Amerika ihonyora uburenganzira bw’impunzi.

Ayo masezerano, azwi nka ‘Safe Third Country Agreement’ (STCA), yo guhera mu mwaka wa 2004, asaba abashaka ubuhungiro gusaba kurindirwa mu gihugu cya mbere bagezemo bahunga.

Ariko ku munsi w’ejo ku wa gatatu tariki 22 Nyakanga 2020, umucamanza yatangaje ko ayo masezerano anyuranyije n’itegekonshinga kuko bishoboka ko Amerika yafunga abimukira.

Icyo cyemezo cy’urukiko ni intsinzi ku mpirimbanyi zo muri Canada ziharanira uburenganzira bw’abimukira.

Abanyamategeko baburanira impunzi zasubijwe inyuma ku mupaka wa Canada, bari bamaganye ayo masezerano n’Amerika, bavuga ko Amerika itujuje ibisabwa ngo yitwe ko “itekanye” ku basaba ubuhungiro.

Madamu Nedira Jemal Mustefa, umwe mu mpunzi zahatiwe kuguma muri Amerika, yabwiye urukiko ko igihe yamaze afungiwe aha wenyine muri Amerika “giteye ubwoba, ubwigunge n’ihungabana”, nk’uko umucamanza yabivuze ubwo yafataga icyo cyemezo.

Maureen Silcoff, perezida w’ishyirahamwe ry’abanyamategeko bo muri Canada baburanira impunzi, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Twese tuzi cyane uburyo Amerika ifatamo abasaba ubuhungiro”.

Umupaka ufite uburebure bwa 8,891 km ugabanya Amerika na Canada ni wo wa mbere muremure cyane ku isi hagati y’ibihugu bibiri.

Amasezerano ya Safe Third Country Agreement ateye ate?

Amasezerano ya ‘Safe Third Country’ (cyangwa y’igihugu cya gatatu gitekanye, ugenekereje mu Kinyarwanda), ni gahunda yo hagati y’ibihugu yo kwita neza ku busabe bw’ubuhunzi no kwirinda ikizwi nka “aslyum shopping” (cyangwa guhaha ubuhunzi, aho ababusaba babusaba mu bihugu byinshi icyarimwe).

Ariko ayo masezerano, ari no gutuma abasaba ubuhungiro bakora icyo Leta ya Canada yise kwambuka “bitemewe” mu kwirinda gusubizwa ku bice byo ku mupaka byemewe na leta byo kwambukiramo.

Kuva mu mwaka wa 2017, ubwo Perezida Donald Trump yageraga ku butegetsi asezeranya guhashya abimukira, abantu bagera ku 58,000 bamaze kwambuka muri ubwo buryo bajya hakurya muri Canada bavuye muri Amerika ngo bakomerezeyo ibyo gusaba ubuhungiro.

Mbere yuko icyorezo cya coronavirus gitangira, Leta ya Canada yari imaze igihe yiga ku busabe bwabo, nyuma ihita ivuga ko bagiye gusubizwa inyuma. Muri Canada hakomeje kumvikana ubusabe bw’abavuga ko iki gihugu cyahagarika cyangwa kikongera kwiga kuri ayo masezerano gifitanye n’Amerika.

Ni iki umucamanza muri Canada yavuze?

Umucamanza Ann Marie McDonald yanzuye ko ayo masezerano hagati y’ibihugu byombi ahonyora igice cyo mu mahame ya Canada ajyanye n’uburenganzira, kibuza leta kwivanga mu burenganzira ku buzima, ubwisanzure n’umutekano.

Mu mwanzuro we, umucamanza McDonald yagize ati: “Nanzuye ko, nshingiye ku bimenyetso, abasaba [ubuhungiro] binyuze mu masezerano ya STCA ntibabubone basubizwa muri Amerika n’abategetsi ba Canada aho bahita bafungwa ako kanya n’abategetsi b’Amerika, Nanzuye ko uko gufungwa n’ingaruka zikurikiraho binyuranyije n’ishingiro n’intego y’amasezerano ya STCA kandi ni ihonyorwa ry’uburenganzira buteganywa n’igice cya 7 [cy’amahame y’uburenganzira n’ubwisanzure]”.

Ariko uyu mucamanza yatindije uwo mwanzuro ho amezi atandatu kugira ngo inteko ishingamategeko ya Canada n’inteko ishingamategeko y’Amerika zibone umwanya wo gusubiza.

Uyu mwanzuro w’urukiko ushobora no kujuririrwa.

Abategetsi bo muri Amerika bashinzwe abinjira n’abasohoka ntacyo bari batangaza kuri uyu mwanzuro w’urukiko. Umugore uvugira Minisitiri wa Canada ushinzwe umutekano mu gihugu no kwitegura ibiza, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko “bamenye iby’icyo cyemezo cy’urukiko kandi ko bari kugisuzuma“.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga