Kamonyi: Kwirinda Covid-19 kuri banyakabyizi birashoboka, agapfukamunwa ngo kabazaniye irindi somo  

Ba Nyakabyizi, aba benshi bazinduka bajya guca inshuro, bavuga ko mu gushakisha ihaho, badatandukana no kwirinda icyorezo cya Coronavirus kugira ngo batavaho mu mahaho batahana mu miryango yabo batahukanamo n’iki cyorezo. Bavuga ko Agapfukamunwa uretse kubafasha kwirinda Coronavirus ngo kanabafashije mu kwirinda ivumbi n’imyanda yajyaga mu kanwa no  mu mazuru.

Zimwe mu ngamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, harimo gukaraba intoki n’amazi meza ndetse n’isabune, kwambara agapfukamunwa, gusiga intera nibura ya metero hagati y’umuntu n’undi n’ibindi.

Kuri ba Nyakabyizi, nk’abantu bazinduka bajya gushaka ihaho, ndetse kenshi bagahurira aho bakora ari benshi, baturutse ahantu hatandukanye, bavuga ko nubwo bashobora guhurira mu kazi ari benshi, baturutse ahatandukanye ndetse rimwe na rimwe bataziranye, ngo buri wese agerageza kwirinda ku giti cye kuko n’ubundi ntawe urwarira undi. Agapfukamunwa ngo ntabwo kabarinda iki cyorezo gusa, ahubwo kabafasha kwirinda ivumbi n’indi myanda yabajyaga mu mazuru no mukanwa.

Bizumuremyi Alexandre, avuga ko agapfukamunwa kuri ba nyakabyizi uretse no kubarinda Coronavirus, kanabafashije mu kubarinda ivumbi n’ibindi by’imyanda byatumukiraga mu mazuru no kumunwa mu gihe bari mukazi. Avuga ko byabanje kugorana ku kambara ariko nyuma aza kubona ko hari byinshi birinda iyo akambaye.

Ati“ Icyorezo cyaraje bibanza kutugora kwambara agapfukamunwa, kadupfuka umunwa ku mugani, ariko twaje gusanga katurinda iyo Coronavirus, ariko kandi kakanaturinda ivumbi n’ibindi by’imyanda bitumukira mu kanwa no mu mazuru. Hari inyigisho kadusigiye kuko mbere wakoraga mu zuru ukabona ivumbi, waba uvuze cyangwa se usetse rikirukira mukanwa ariko ubu usanga karanadufashije ku isuku”.

Niyomukesha Jehovanie, afasha abafundi kubaka abahereza ibikoresho ariko kandi hari n’ubwo akora indi mirimo avuga ko imuhuza na benshi baba bashakisha imibereho. Ahamya ko icyorezo cya Coronavirus akizi ndetse agerageza kukirinda ngo hato ataba ikiraro ki kigeza mu muryango we. Ingamba za leta zose ngo zikwiye kubahirizwa uko ziri kuko ni izirinda umuntu kugiti cye mbere y’abandi.

Ati“ Coronavirus ndayizi, irica kandi iyo uyirinze ntacyo uba, ariko uyihaye icyuho urayirwara ndetse ukanayikongeza mu muryango wawe no mu bandi. Mu kuyirinda, ngerageza kuva mu rugo nkarabye, nagera mukazi ngakaraba, nkaba nambaye agapfukamunwa ndetse nkagerageza gusiga intera ya metero hagati yanjye n’abandi. Agapfukamunwa rero ko si Corona gusa katurinda ahubwo kadukingira imyanda n’ivumbi byatwinjiraga mu kanwa no mu mazuru”.

Undi utarashatse kwivuga amazina ariko uzinduka ajya gushakisha ubuzima, avuga ko Coronavirus aziko ari icyorezo gikabije ariko ngo ingamba Leta yashyizeho agerageza kuzubahiriza no kuzikangurira abandi.

Ati“ Coronavirus ni icyorezo gikabije cyagwiririye abanyarwanda, gusa iyo tugeze mu kazi aho nkora hose, naba mfasha abafundi naba mpinga n’ibindi turabanza tugakaraba aho bishoboka cyangwa se ukaba waje ukarabye kuko ni wowe ubanza kwirinda. Mu gutaha turakaraba, tuba twambaye agapfukamunwa kuko ko mbona kanamfasha mu isuku y’umunwa n’amazuru. Ahubwo iyaba hari n’agapfuka amaso ariko nkaba mbona ibyo nkora. Twirinda gukoranaho ku buryo buri wese yirinda akanarinda bagenzi be ngo hatagira uwandura akanduza abandi. Iki cyorezo turagitinya kuko kirica”.

Ingabire Marie Chantal utuye mu Murenge wa Nyamiyaga akaba abyuka ajya gukorera rubanda ngo abone ikimutunga ndetse n’umuryango we, avuga ko kwirida Coronavirus kuri Nyakabyizi ari ibintu bishoboka ngo kuko ibisabwa mu kwirinda nta kigoye kirimo.

Ati“ Ntabwo bigoye, ni ukwambara agapfukamunwa kandi neza, ugakaraba amazi n’isabune, ukirinda gukorakorana ndetse ugasiga intera hagati yawe n’abandi. Ibi uwo byananira yaba yanga ubuzima bwe kuko si umuti ngo uragusharirira. Buri wese akwiye kwita ku ngamba na gahunda Leta yatanze bityo tukirinda twese kuko ubuzima bwacu burahenze, ntibuguranwa amagana”.

Benshi muri ba Nyakabyizi bagairiye na intyoza.com, bavuga ko kwirinda bakurikije ingamba Leta yashyizeho bidakwiye kugira uwo bibera umutwaro ngo kuko bitagoye. Kugapfukamunwa bavuga ko bagize amahirwe kuko bazanye akameswa ku buryo umuntu ataha akakamesa bugacya kumye bityo nti bimubuze akazi. Gusa na none ngo basigaranye impungenge ku bikoresho usanga akenshi basangira nk’amasuka, ibitiyo, ingorofani n’ibindi aho usanga umwe akora ku gikoresho undi akaza bityo bityo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →