Kamonyi: Umuhanda ukwiye kuza ari igisubizo ku muturage aho kuba ikibazo-Guverineri Kayitesi

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ubwo mu ntangiriro z’iki cyumweru yasuraga imihanda ya Kaburimbo irimo kubakwa mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, umuhanda uva Bishenyi ugana kubitaro by’Amaso(Muganza), n’undi uva Ruyenzi werekeza Gihara, yibukije abapatanye gukora iyi mihanda ko bakwiye kuyitunganya mu buryo iza ari igisubizo ku baturage aho kubabera ikibazo.

Guverineri Kayitesi, asubiza ku mpungenge z’abibaza ko igihe imvura yaguye ishobora kwangiriza abaturage bitewe nuko kenshi ibi bice bikunda kwibasirwa n’amazi amanuka mu misozi akangiza imyaka y’abaturage n’ibindi bikorwa, yavuze ko iyi mihanda irimo gukorwa mu buryo izagenerwa utuyira tw’amazi ku buryo nta muturage byagateye ikibazo.

Madame Kayitesi, avuga ko imihanda iba ije ari igisubizo ku baturage, ko rero nta mpamvu y’uko umuturage yisanga yatewe ikibazo n’umuhanda aho kuza ari igisubizo kuri we. Ati” Ntabwo hakwiriye gukorwa imihanda ngo ibere abaturage ikibazo aho kugira ngo ibabere igisubizo”.

Avuga ko ibibazo byagaragaye mu ikorwa ry’iyi mihanda, ahanini ari ibijyanye n’imirimo y’inyongera imwe n’imwe ariko ngo nabyo nta rirarenga kuko bitarenze ubushobozi bw’Akarere . Avuga ko impande bireba hamwe n’ubuyobozi bw’akarere barimo kubikoraho.

Iyi muhanda irimo gukorwa, uva Bishenyi werekeza ku bitaro by’amaso ni uwo Perezida Kagame yemeye. Abarimo kuwukora bahamya ko hatagize igihinduka mu kwezi kwa cyenda-Nzeri uzaba ugejejwemo kaburimbo.

Mu muhanda Ruyenzi-Gihara. Abayobozi baganiraga na Giverineri.

Umuhanda wa Kabiri, ni uwa Ruyenzi-Gihara ukorwa n’Akarere, uyu abawukora babwiye Guverineri Kayitesi ko iminsi mikuru isoza umwaka wa 2020 bazaba baragejejemo kaburimbo.

Iyi mihanda uko ari ibiri, niyuzura ikajyamo Kaburimbo niyo ya mbere izaba ishamikiye ku muhanda munini wa kaburimbo usanzwe unyura muri aka karere ugana mu bice by’Amajyepfo, Uburengerazuba n’Amajyaruguru.

Ku muhanda w’Akarere, nubwo ibibazo biri mu nzira nziza, ariko habanje kubaho kuruhanya kwa bamwe mu baturage banze korohera ubuyobozi kuko mbere mu nama yari yabahuje bari bemeye kugira ubutaka bigomwa umuhanda ugakorwa, ariko bamwe bigeze mu ikorwa ry’umuhanda baza kuruhanya, ariko ubuyobozi buvuga ko nta kibazo kigihari.

Rwiyemezamirimo ukora umuhanda Ruyenzi Gihara, ahamya ko iminsi mikuru y’umwaka izagera Kaburimbo irimo.
Aha ni mu Muhanda hafi y’ivuriro ry’amaso.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →