Impanuka y’indege yahitanye abantu 4 muri Congo-DRC

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo-DRC, impanuka y’indege yahitanye abantu bane. Iyo mpanuka yabereye hagati y’intara za Maniema na Kivu y’epfo hafi y’umujyi wa Bukavu.

Ibi byemezwa n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters. Guverineri wa Kivu y’epfo, Kasi Ngwabidje, na we wemeza iyo nkuru avuga ko yahise atangiza iperereza ku cyateje iyo mpanuka.

Yongeyeho ko iyo ndenge yari iy’isosiyete yitwa Agefreco izwiho gutwara abantu n’ibintu mu ndege. Guverineri Ngwabidje yihanganishije ababuze ababo avuga ko yifatanije nabo mu kababaro

Si ubwa mbere muri Kongo haba impanuka z’indege. Mu mwaka ushize nkuko ijwi rya amerika ribitangaza, habaye indi mpanuka ikomeye y’indege itwara imizigo yahitanye abantu umunani barimo n’abakozi bo mu biro by’umukuru w’igihugu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →