Kicukiro-Kigarama: Abacuruzi bo mu isoko biyemeje kubahiriza I “Saa moya” birinda covid-19

Mu gihe amasoko abiri yo mu mujyi wa Kigali yafunzwe kubera kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya corona virusi cyugarije isi n’u Rwanda by’umwihariko, abacuruzi bo mu isoko rikunze kwitwa irya Gikondo riherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama, bavuga ko nta numwe usigaye, biyemeje kubahiriza isaha ya “saa moya” kuba buri wese yageze mu rugo mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo, ariko kandi banaharanira kubera abandi urugero rwiza.

Mu gihe umwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri watangajwe mu rukerera rwa tariki 27 Kanama 2020 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus usaba ko buri muturarwanda agomba kuba yageze mu rugo iwe I “saa moya” z’ijoro, k’umunsi wa mbere wo kubahiriza aya mabwiriza, abacuruzi bakorera mu isoko rya Gikondo bafatanyije n’ubuyobozi bw’inzego zibanze ndetse n’abashinzwe umutekano bafashe iyambere mu kubahiriza iyi saha, aho I saa kumi nebyiri na mirongo ine (06:40) bose bari bamaze gutaha.

Umwe mubacuruzi yabwiye intyoza.com ko n’ubwo abashinzwe umutekano n’abayobozi babanyuzemo babibutsa ko bagomba gutaha kare, ko ari inshingano za buri muturage kumva ko agomba kwirinda uko bishoboka kose ikwirakwira ry’iki cyorezo cya covid-19, bavuga ko babibukije ibyo nabo bari bamaze gufataho icyemezo.

Yagize ati” Gutaha kare n’izindi ngamba zo kwirinda korona virusi ni inshingano zacu twese nk’Abanyarwanda. Kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera hagati yacu, gukaraba kenshi amazi meza n’isabune no kwirinda guteranira ahantu turi benshi biri mubyo dusabwa kubahiriza twirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo. Kwitwararika kuri buri wese birakwiye. Dukeneye ko n’abarwaye bose bakira tukongera tugasubira gukora neza nkuko byahoze n’umusaruro ukiyongera dore ko no gutinda mu isoko ntacyo byaba bitumariye abaguzi nabo baba batashye”.

Si ugutaha kare gusa aba bacuruzi bibutswa, kuko bibutswa n’izindi ngamba zose zabarinda kwandura no kwanduzanya iki cyorezo. Abashinzwe umutekano n’abakorera bushake buri kanya baba banyura ahacururizwa babibutsa bikaba bityo no kubaguzi bahahira muri iri soko. Nta muntu ushobora kwinjira mu isoko adakarabye intoki kuko ibikoresho biri mu marembo yose mbere yo kwinjira, ndetse abinjira bibutswa kwambara agapfukamunwa neza n’izindi ngamba zo kwirinda.

Iri soko rikunze kwitwa irya Gikondo, ryitwa Mini Market Kigarama riherereye mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Kigarama, Akagari ka Karugira rihahirwamo n’abaturutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Iradukunda Elisa Isabella

Umwanditsi

Learn More →