Kamonyi/Runda: Umukwabu udasanzwe ku itegeko ridasanzwe kuri tumwe mu tubari

Abantu 18 nibo mu ijoro rya Tariki 04 rishyira iya 05 Nzeri 2020 bafatiwe mu mukwabu udasanzwe wateguwe ku itegeko ryasabaga aboherejwe gufata abantu bari bazwi umubare n’aho barimo ku nywera, bakabazana hatabuzemo n’umwe.

Amakuru agera ku intyoza.com ni uko hari amakuru yahawe ubuyobozi muri Polisi (atari muri Kamonyi), ko hari Akabari kamwe karimo gucuruza inzoga ndetse hari n’undi muntu umwe wahinduye urugo rwe akabari. Abafashwe bose batuye mu Kagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda.

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi bivugwa ko yahamagawe n’ubuyobozi buyikuriye, ibwirwa ko aho hantu uko ari habiri bagenda bagafata abantu bahari, ndetse ngo babwirwa n’umubare w’abariyo, basabwa ko babazana nta n’umwe uvuyemo.

CIP Bugingo/DPC Kamonyi yasabye abafashwe kwitwararika ku mabwiriza n’ingamba byo kwirinda Coronavirus, bakanaba intumwa nziza ku bandi.

Niko byagenze kuko abantu 18 barimo babiri, umwe nyiri akabari n’undi Nyiri urugo bose barafashwe muri iryo joro, barazwa mu kibuga cy’umupira cya Ruyenzi, mu gitondo baganirizwa n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye, bishyura amande kuri buri wese bitewe n’icyiciro abarizwamo ( Umunywi cg uwazipimaga).

Abafashwe banywa inzoga buri wese yaciwe amande y’Ibihumbi icumi (10,000Frws), naho Nyiri akabari na Nyiri urugo waruhinduye akabari buri umwe acibwa amande y’ibihumbi ijana ( 100,000Frws), yakiriwe na Ngali. Ayavuye muri aba bose ni ibihumbi magana atatu na mirongo ine y’u Rwanda ( 340,000Frws).

Umukozi wa Ngali yateye intebe yakira amande.

Nyuma yo gutanga aya mafaranga, abafashwe kuko bamwe muri bo bivugwa ko ngo bari baraye bahamagara bamwe mubakomeye bari bizeyeho ububasha bwo kubatabara, aho hari amazina amwe y’abakomeye muri Polisi bahamagawe, byarangiye umukuru wa Polisi ku rwego rw’Intara (RPC) y’Amajyepfo, CSP Kanyamihigo R. ariwe uje kureba abafashwe. Muri iryo joro, amakuru agera ku intyoza ni uko hari n’uwo byabaye ngombwa ko bakuraho terefone bitewe no guhamagara bamwe mubo mu nzego za Polisi.

CSP Kanyamihigo, ahageze, yaganirije abafaswe ariko kandi anabereka ko atishimiye iyi myitwarire yabo igayitse mu bihe nk’ibi byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Yanenze bamwe mubashaka kwishingikiriza ububasha bwa bamwe mu bayobozi, aho ngo bafatirwa mu makosa bagahamagara hirya no hino, bakohereza ubutumwa bashaka kubakoresha amakosa. Hari umwe muri aba yahise ategeka ko baba bamufunze.

Gitifu Mwizerwa Rafiki ati” Uru ni urugamba rwa twese, igihe abantu bari ku rugamba wowe ukaba urimo ubaca intege, urumva ahantu umuntu yagushyira”. Niba atari wowe ntabe ari njye icyorezo kizacika vuba.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ubwo abari baraye muri iki Kibuga cyiswe Hotel icumbikira abananiwe kurara mu ngo zabo no kuhatahira igihe, yaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Mwizerwa Rafiki, yaba ndetse umuyobozi wa Polisi mu karere ka kamonyi, CIP Bugingo bibukije abafashwe ko nta n’umwe uri hejuru y’amategeko n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ko ingamba zafashwe zireba buri wese.

Aharaye aba bantu, hanageze kandi umuyobozi w’Ingabo muri aka karere ka Kamonyi, avuga ko yari aje kureba abo bihaye kurenga ku Ngamba n’amabwiriza yo kwirinda Coviid-19 kugira ngo n’ubutaha nagira uwo ahura nawe azamumenye. Yavuze ko nta muntu ukwiye kwemera kuba nyirabayazana w’ikwirakwira ry’iki cyorezo, ko ubuyobozi butazihanganira uwo ariwe wese uzarenga ku ngamba n’amabwiriza ya Leta agamije gushyira ubuzima bwe n’ubw’abandi mukaga.

Bamwe muri aba bahawe umwanya, basaba imbabazi banavuga ko batazongera.

Aba bayobozi, mu butumwa batanze, bibukije buri wese ndetse bamusaba gushyira ubutumwa abandi, ko iyi Hotel( ikibuga) yiteguye kwakira muri wese wananiwe gutahira ku gihe iwe kimwe n’undi wese wanyuranije n’Ingamba ndetse n’amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, kandi ibi byose ngo bigaherekezwa no kwishyura amafaranga ajyanye n’ikiciro buri wese yishyizemo( yiswe amafaranga y’icumbi).

Amakuru agera ku intyoza.com ni uko mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu rishyira kuri iki cyumweru tariki 06 Nzeri 2020 mu bice bitandukanye by’uyu Murenge wa Runda haraye hakozwe undi mukwabu ugamije gufata bamwe mu bacuruza inzoga mu buryo bwa rwihishwa, haba mu tubari, mu ngo ndetse no kugasozi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →